Sun. Nov 24th, 2024

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi The Ben yakoreye igitaramo i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asusurutsa abiganjemo Abanyarwanda ubwo batangiraga umwaka mushya.

Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ‘Innox Entertainment’ ari nayo ikorana na The Ben mu buryo bwo kureberera inyungu ze.

Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, cyabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas, kitabirwa n’abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ndirimbo ze nyinshi, The Ben yasusurukije abitabiriye igitaramo cye anabasogongeza ku ndirimbo ye nshya yitwa ‘Why’ yakoranye na Diamond.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben na Diamond yasohotse mu buryo bw’amajwi kuri iki Cyumweru, ni imwe mu zigize album nshya uyu muhanzi amaze iminsi akoraho.

Byitezwe ko mu minsi ya vuba The Ben agomba guhita asubira muri Tanzania gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye na Diamond.

The Ben yataramiye Abanyarwanda batuye i Texas

Abakunzi b’umuziki wa The Ben bari bishimiye uyu muhanzi

Buri wese yifuzaga gutahana urwibutso kuri The Ben

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *