Fri. Sep 20th, 2024

Mu gihe hari abantu bake cyane mu Rwanda banze kwikingiza kubera imyumvire itandukanye yiganjemo ishingiye ku madini, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye gushimangira ko ari uburenganzira bwabo kwanga kwikingiza ariko ubwo burenganzira budakwiye kubangamira ubw’abikingije.

Ni gute uburenganzira bw’abinangiye bakanga gufata urukingo, bamwe bikabaviramo no kwemera gusezera ku mirimo yari itunze imiryango yabo, bushobora kubahirizwa mu buryo budashobora kubangamira urugamba rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange Isi ihanganye na cyo?

Minisitiri Gatabazi asubiza icyo kibazo mu mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko kugira uburenganzira bwabo bubangamira ubw’abandi bibambura ububasha bwo gushyira mu kangaratete ubuzima bw’abikingije rugikubita.

Yagize ati: “Uburenganzira bw’abaturage bugira aho bugarukira, kubera ko niba narakingiwe wowe utarakingirwa ntufite uburenganzira bwo kuza kunyanduza. Icyo ni cyogisobanuro gikwiye nabiha. Twabahaye igihe cyo kubitekerezaho bamwe mu bashidikanyaga byarangiye bisubiyeho baza kwikingiza.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ku bakomeje kwinangira byabaye ngombwa ko basinya amabaruwa asezera ku kazi kabo. Ati: “Ibyo ni ukwishyira mu byago bikomeye mu buzima bwabo, ariko ku bandi bagishidikanya, uburenganzira bwo guhabwa serivisi muri za resitora, mu tubari, muri za tagisi, za bisi n’ahandi hahurira abantu benshi barabwamburwa, bagomba kumva ko tudakwiye gushyira abandi bakingiwe mu kangaratete. Turababwira ngo babanze bikingize kugira ngo babone guhabwa izo serivisi.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko intambwe imaze guterwa ishimishije aho abenshi mu baturage bari baranze gufata urukingo rwa COVID-19 bisubiyeho bakaba baremeye gukingirwa kuko basanze ari ubuyobe.

“Nanjye ndi Umudivantisite”

Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko buri wese afite idini yemera kandi akaba afite uburenganzira ku myemerere ye ariko ngo hari ababihuza n’ubujiji cyangwa imyumvire iciriritse bakabigereka kuri ya madini mu gihe na yo ubwayo atagendera kuri iyo myumvire.

Abenshi mu bihisha inyuma y’amadini bakanga gukingirwa byatahuwe ko baba batakiyabarizwamo kubera kwigomeka

Iyo myumvire ivanze n’ubumenyi buke akenshi muri Afurika ngo ishingira ku kuba abantu bakuze bamenyereye ko hakingirwa abana gusa, bityo kubumvisha ko na bo inking zibareba bikaba ingorabahizi.

Mu Rwanda abana bato bakingirwa kugeza ku nkingo 12 kuva bakivuka kugeza ku mezi 15, bakongera gukingirwa bageze mu gihe cy’ubwangavu iyo ari abakobwa bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura, bityo ibirimo kuba byo gukingira abakuze si igitangaza kuko icyorezo cyaje kitagira uwo kirobanura.

Minisitiri Dr. Ngamije ati: “Uko bigaragara abantu banga gukingirwa urabasanga mu bavuye mu cyitwa amadini n’amatorero ariko ayo madini nta n’ubwo yemera ko abo bantu ari abayoboke bayo kuko wa mugani ntibakibarizwa muri ayo madini.  Twese dufite amadini twemera, njyewe ndi Umudivantiste, Minisitiri Gatabazi ni Umugatolika ariko ntabwo byambujije gukingirwa ndanashimangirwa ndetse n’urundi niruza nzaruterwa n’umuryango wanjye.”

Minisitiri Dr. Ngamije yakomeje avuga ko mu kwezi k’Ugushyingo baganiriye n’Abasenyeri n’Abapasiteri mu Ntara y’Iburengerazuba hagamijwe kureba impamvu itera bamwe kwitwaza imyemerere yabo bakanga kwikingiza, basanga hari bakunze kuyobywa n’inyigisho zirimo ubuyobe.

Ati: “[…] Uwo muntu wanga gukingirwa harya arashishoza kurusha hafi miliyoni 6 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango n’inshuti n’abavandimwe? Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?… Harimo ikintu cyo kudashyira mu gaciro, ariko hari igihe haza inkubiri y’ibitekerezo biyobya abantu bakabijyamo aariko igihe cyashira bakongera bagatekereza bakongera bagasubiza ubwenge ku gihe.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu abamaze gukingirwa byuzuye mu rwanda bamaze kurenga miliyoni 6, mu gihe abamaze guhabwa nibura doze imwe y’urukingo bageze kuri miliyoni 7.8 naho abahawe urukingo rushinangira bakaba 516,063.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *