Sun. Nov 24th, 2024

Mu bikorwa byo kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha Polisi yafashe abantu barindwi batwaye banyoye ibisindisha. Bafashwe hagati ya tariki ya 16 na tariki ya 19 Mutarama, bafatirwa mu bice bitandukanye by ‘Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barengeje igipimo cya Alukoro ya 0.8, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya impanuka zo mu muhanda hirindwa gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati ” Abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha ni bamwe mu bateza impanuka mu muhanda. Inshuro nyinshi Polisi yibutsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kwica nkana amategeko yo mu muhanda kuko biri mu biteza impanuka zo mu muhanda, ibintu bituma abantu bahatakariza ubuzima abandi bagakomereka.”

SSP Irere yasabye abatwara ibinyabiziga guhindura imyumvire umutekano wo mu muhanda bakawugira uwabo.

Yagize ati “Mugomba guhindura imyitwarire kugira ngo umutekano wo mu muhanda ugerweho, nibyiza ko washaka ugutwara aho kugira ngo uze gukora impanuka.”

Yavuze ko Polisi itazahwema kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, akangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye utwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *