Thu. Sep 19th, 2024

Mu gihe intego yo gucanira Abanyarwanda ku kigero cya 100% igomba kugerwaho bitarenze mu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda yatangaje ko gahunda ya #CanaChallenge ari umusemburo ukomeye mu kugera kuri iyo ntego kuko ikomeje kugira uruhare mu kugeza amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ku baturage batuye mu byaro bitandukanye by’Igihugu.

Cana Challenge ni ubukangurambaga bwatangijwe na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) mu mpera z’umwaka ushize, igamije gucanira 10,000 aho buri wese ubishoboye asabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda (Frw) 15,000, maze BRD igahita yongeraho 100,000 Frw umuryango umwe ukaba uhawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bwa BRD butangaza ko iyo ntego igomba kuba yagezweho bitarenze taliki ya 15 Werurwe 2022 bikazakorwa mu Ntara enye z’Igihugu hatarimo Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu intego yagezweho ku kigero kiri hejuru ya 80%, aho abasaga 500 barimo ibigo, abantu ku giti cyabo bari mu Rwanda no mu mahanga ari bo bamaze kugira uruhare muri icyo gikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa BRD Pichette Kampeta Sayinzoga, avuga ko kuri ubu hasigaye inzu zigera ku 2000 kugira ngo intego yari yihawe igerweho 100%. Ati: “Ariko ayo twabonye, twatangiye kuyakoresha mu gucanira Abanyarwanda – ntakwicara!”

Ku wa Kane taliki 20 Mutarama 2022, ni bwo abaturage ba mbere bahawe ibikoresho bikurura imirasire y’izuba bikayibyaza amashanyarazi byaguzwe mu mafaranga yatanzwe abakorerabushake kugira ngo bafashe bagenzi babo kubona amashanyarazi mu bukangurambaga bwa #CanaChallenge.

Abaturage ba mbere bahawe ibi bikoresho ni abo mu Mudugudu wa Karutimbo, mu Kagari ka Kibare, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINIFRA) yatangaje ko icyo gikorwa cyatumye abamaze kugezwaho amashanyarazi mu Ntara y’Iburasirazuba bageze kuri 73%, Akarere ka Rwamagana ubwako kakaba kageze kuri 85%.

Abatuye aka Karere basabwe kubungabunga ibikorwa remezo by’amashanyarazi bagejejweho kugira ngo birambe.

MININFRA ifite icyzere ko inkunga itangwa muri gahunda ya Cana Challenge ari umusemburo wo kugera ku ntego y’Igihugu yo gucanira abaturage ku kigero cya 100% bitarenze mu 2024 bavuye kuri 68.17% bariho ubu.

Nk’uko bigaragara muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1), kugira ngo umuhigo ugerweho hagendewe ku bushobozi bw’igihugu, hemejwe ko 52% by’abaturage bashyirwa ku muyoboro mugari w’amashanyarazi (on-grid), naho 48% bagahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari (off-grid) arimo n’aturuka ku ngufu z’imirasire y’izuba.

Leta y’u Rwanda ivuga ko ubufatanye bwa Leta, Urwego rw’Abikorera n’izindi nzego zose ari ingenzi cyane kugira ngo uwo muhigo ugerweho byihuse, bityo BRD igashimirwa ko yatangije gahunda y’intangarugero mu guhuza intego y’igihugu n’ubushake bw’Abanyarwanda bwo kugera ku iterambere rirambye.

Ubutumwa MINIFRA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buragira buti: “Turashimira BRD yatangije gahunda ya Cana Challenge yaremye ubufasha bwagutse buvuye mu bigo no mu bantu batandukanye.”

Muri ubwo bukangurambaga umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwatangiwe taliki 16 Ukuboza 2021, ku gitekerezo cy’ubuyobozi bwa BRD. Inzego zitandukanye zikomeje guterwa ishema n’iyo gahunda igamije guhindura agatadowa amateka mu rw’Imisozi Igihumbi.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *