Thu. Sep 19th, 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) kiri mu gikorwa cyo gukusanya amaraso yo gufashisha indembe ziri kwa muganga. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama abakozi b’ikigo cy’ubuzima bari ku cyiciro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru aho bakusanyije amaraso yo kujya gufasha abarwayi, abapolisi 55 nibo batanze amaraso.

Bamurange Jeanne, niwe wari uyoboye itsinda ry’abaganga baturutse muri RBC  bari baje gukusanya ayo maraso.

Bamurange yishimiye uko yakiriwe we  n’itsinda ry’abaganga yari ayoboye.

Yagize ati” Twishimiye uko yakiriwe hano mu kigo cya Polisi ku Kacyiru kandi ni bisanzwe ntabwo ari ubwa mbere tuhaje. Twahakuye amaraso y’abapolisi 55 , ariyongera ku yandi tumaze iminsi dukusanya mu bigo bya Polisi aho bikorera hano mu Mujyi wa Kigali.”

Bamurange yakomeje avuga ko Polisi iri mu bigo bitanga amaraso menshi kuko abapolisi baba bari ahantu hamwe kandi bose bafite ubushake bwo gutanga amaraso. Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abarwayi bayakeneye hirya no hino kwa muganga. Bamurange yavuze ko nyuma y’amezi atatu RBC izagaruka mu bigo bya Polisi gufata amaraso mu bapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gutanga amaraso ku bapolisi ari ibisanzwe kuko bimaze igihe kandi n’abapolisi babikora ku bushake bumva impamvu yabyo.

Yagize ati ” Igikorwa cyo gutanga amaraso ku bapolisi kirasanzwe, abapolisi bayatanga kubera umutima wo gufasha abarwayi bari hirya no hino mu bitaro bayakeneye. Usibye n’ibyo kandi baba babizi ko nabo bashobora kuyakenera barwaye cyangwa abavandimwe babo bakayakenera, gutanga amaraso rero nta gihombo kirimo.”

CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu bagerwaho n’abaganga bagatanga amaraso.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama igikorwa cyo gutanga amaraso cyari cyabereye mu Karere ka Ruhango na Huye aho abapolisi baho bagera kuri 70 batanze amaraso ku bushake. Muri icyo cyumweru kandi abapolisi barenga 180 bakorera mu kigo cya Polisi kiri mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo nabo bari batanze amaraso. Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama mu kigo cya Polisi giherere mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita kuri traffic iki gikorwa kitabiriwe n’abapolisi bagera ku ijana.

Muri Werurwe 2017 Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by’ubuzima n’umutekano. Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by ‘umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zo mu mutwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *