Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yasimbutse Coup d’etat yari yateguwe n’Umukuru w’ubutasi ANR afatanyije n’umujyanama wa Perezida mu by’umutekano Francois Beya
N’inkuru yakomeje gucicikana mu bitangazamakuru byo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no ku mbuga nkoranyambaga kuva k’umunsi w’ejo ,aho bamwe mu basilikare bakuru ba Congo Kinshasa batawe muri yombi,harimo Umukuru w’ibiro by’iperereza ANR, n’umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Francois Beya.
Ikinyamakuru cyandikirwa muri Congo visiondemidi.net cyo cyatangaje ko Umukuru w’ubutasi na bamwe muri bagenzi be basanzwe bakorana bahagaritswe bakaba batangiye guhatwa ibibazo,iyi Coup d’etat kandi yavuzwemo bamwe mu bayobozi b’ingabo za FARDC bo muri Rejima ya 14,bakuriwe na Gen.Mayanga usanzwe ari mubyara w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila.
Ikinyamakuru visiondemidi.net gikomeza kuvuga ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryagombaga kuba ejo kuwa Gatandatu taliki ya 05 Gashyantare 2022,Perezida Tshisekedi akaba atarari mu gihugu kuko yari mu nama y’ubumwe bw’Afurika,aho yanakoze ihererekanya bubasha ku mwanya yari amazemo umwaka ariwe uyobora uyu muryango. Tshisekedi yasimbuwe kuri uyu mwanya na Macky Sall wa Senegal.