Fri. Nov 22nd, 2024

Perezida wa Sénégal, Macky Sall, yahaye buri umwe mu bari bagize Lions de la Teranga yatwaye Igikombe cya Afurika muri Cameroun ishimwe rya miliyoni 89 Frw n’ibibanza mu Mujyi wa Dakar n’undi mushya wa Diamniadio mbere y’uko abasaba kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare, ni bwo Perezida Macky Sall, yakiriye Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatwaye CAN 2021 itsinze Misiri penaliti 4-2 [byanganyije ubusa ku busa] ku mukino wa nyuma wabereye i Yaoundé ku Cyumweru.

Aba bakinnyi n’abatoza babo bari bakiriwe n’uruhumbirajana rw’abaturage i Dakar ku wa Mbere, bashimiwe na Perezida Macky Sall wabahaye imidali y’ishimwe, abasanzwe bayifite abaha iyisumbuyeho.

Muri uku kwakirwa na Perezida wa Sénégal, buri umwe mu bari bagize Lions de la Teranga yari muri Cameroun uko bagera kuri 60, yijejwe agahimbazamusyi ka miliyoni 50 CFA (agera kuri miliyoni 89 Frw), ubutaka bwa metero kare 200 mu Mujyi wa Dakar n’ubwa metero kare 500 mu mujyi mushya wa Diamniadio.

Macky Sally yashimiye Lions de la Teranga uko yitwaye igera ku nzozi za buri Munya- Sénégal wese, ariko abasaba ko byibuze bazakora amateka yo kugera muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Ati “Twagize inzozi zo gutwara Igikombe, murazubaka kandi mwazigezeho. Bwa nyuma na nyuma, Igikombe cya Afurika giteretse hagati yacu. Mwahesheje icyubahiro igihugu cyacu kandi na turabashimira, dutewe ishema namwe.”

Yakomeje agira ati “Aliou [umutoza wa Lions de la Teranga], ntabwo nkusaba kwegukana Igikombe cy’Isi ahubwo umwanya muri ½.”

Kugira ngo Ikipe y’Igihugu ya Sénégal igere ku byo yasabwe na Perezida Macky Sall birayisaba kuzabanza gusezerera Misiri bizahurira mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu mikino ibiri izaba ku wa 23 no ku wa 29 Werurwe 2022.

Sénégal ni igihugu cya kabiri cya Afurika cyageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi mu 2002. Ibindi bihugu byabigezeho ni Cameroun mu 1990 na Ghana mu 2010.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *