Fri. Sep 20th, 2024

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi rimaze iminsi mu Ntara y’Iburasirazuba rihugura abakozi bo mu bitaro byaho ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 10 Gashyantare bukorerwa ku bakozi bagera kuri 302 bo mu bitaro bya  Gatunda, Ngarama, Gahini.

Muri buri bitaro aya  mahugurwa yamaraga umunsi umwe ,hahugurwaga abaganga, abakozi b’ibitaro ,abashinzwe amasuku ndetse n’abashinzwe umutekano.

Kuwa Kane tariki ya 10 Gashyantare  hahuguwe abakozi 120 bo mu bitaro bya Gatunda ,bukeye bwaho tariki ya 11 hahuguwe abakizi 57 bo mu bitaro bya Ngarama naho tariki ya 12 hahugurwa abakozi 125 bo mu bitaro bya Gahini.

Nyuma yo guhugura abakozi bo mu bitaro bya Gahini, umuyobozi w’ibi bitaro Dr. Ngabire Philippe yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku kuba barateguriye aya mahugurwa abakozi b’ibitaro ayobora.

Yagize ati” Turashimira byimazeyo Polisi y’u Rwanda kubera aya mahugurwa y’ingirakamaro. Ubumenyi twungukiye hano buzadufasha mu gukumira inkongi kandi natwe ubu bumenyi tuzabusangiza n’abandi haba abo twasize mu rugo n’abo duturanye.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi ,Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhugura umubare munini w’abaturarwanda mu gukumira inkongi n’ingaruka zituruka ku nkongi.

Yagize ati ” Umuriro utanga ingufu zitwika zikangiza ibintu byinshi . Abo duhugura tubereka ibigize umuriro n’uburyo bakwirinda ko inkongi ibaho, yanaramuka ibaye tukabereka uko bakwitabara bakoresheje ibikoresho byoroheje nka kizimyamuriro,umucanga n’ikiringiti gitose haramutse habaye inkongi iturutse kuri gaze.”

ACP Gatambira yakomeje yibutsa abantu ko bagomba kwirinda icyateza inkongi aho gutegereza ko iba ngo bajye guhangana nayo. Abibutsa ko iramutse ibaye bazajya bihutira gutabaza Polisi hakiri kare.

Aho Polisi ihugura hose kandi inyura mu bice bitandukanye mu bigo yahuguyemo ireba ko hari ibyuho bishobora kuba intandaro y’inkongi igatanga inama. Abantu kandi banahabwa imirongo ya telefoni bazajya bahamagaraho Polisi igihe habaye inkongi.

111,112 (imirongo itishyuzwa) na 0788311025,0788380615(mu Ntara y’Iburasirazuba)

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *