Sat. Nov 23rd, 2024

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ,IGP Dan Munyuza yasuye Umutwe wihariye wa Polisi y’u Rwanda utabara aho rukomeye, Special Intervention Force (SIF). Aba bapolisi yabasabye gukomeza gukora inshingano zabo kinyamwuga baganisha ku ituze n’umutekano birambye ku baturarwanda n’ibyabo.

IGP Munyuza muri uru ruzinduko yakiriwe n’Umuyobozi w’uyu mutwe wa Polisi ,Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare, ku cyicaro cyawo kiri mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko.

Aganiriza aba bapolisi, IGP Munyuza yavuze ko inshingano zabo bagomba guhora bazizirikana bakanazirikana uruhare rwabo ku mutekano n’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati” Kuri ubu u Rwanda rurizewe ku mutekano ndetse rwashyizwe mu myanya ya mbere mu bihugu bifite umutekano usesuye. Ndetse kuri ubu  rwatoranyijwe mu bihugu bizakira inama mpuzamahanga harimo izahuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth). Ibi ni umusaruro wo gukora neza kandi tugomba kurushaho inshuro nyinshi kugira ngo tuzamure icyizere tugirirwa, kandi byose tukabikora ku neza y’Igihugu cyacu.”

IGP Munyuza yakomeje yibutsa aba bapolisi ko bagomba gukomeza gukora imyitozo myinshi kandi bahabwa ibikoresho n’amayeri ajyanye no guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba. Yibukije abapolisi ko bagomba kwirinda ruswa kubera ingaruka mbi zayo ku bukungu bw’Igihugu, iterambere n’umutekano.

Yagize ati” Mbere na mbere mushyire imbere inyungu z’Igihugu aho kuzishyira ku muntu ku giti cye. Murangwe n’ikinyabupfura, kwihesha agaciro no kwihangana, mwirinde ibikorwa bibi by’unwihariko ruswa kuko igira ingaruka mbi ku nzego zose z’Igihugu haba mu bukungu n’umutekano. Niyo mpamvu muri Polisi y’u Rwanda nta kubabarira uwo yagaragayeho.”

Yakomeje abasaba gukorana n’izindi nzego, bubaha amategeko bakirinda imigenzereze yahesha isura mbi Polisi y’u Rwanda.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *