Sat. Nov 23rd, 2024

Mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgabo bikomeje gukorwa n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije niza Mozambique, bakomeje kwigarurira uduce dutandukanye muho ibyihebe bigenda bihungira nkuko byemezwa n’inzego zishinzwe Umutekano muri ibyo bice.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’Ingabo za Mozambique (FADM), zafashe ibice byari bimaze igihe ari indiri y’umutwe w’iterabwoba wa Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) mu duce twa Nihica do Ruvuma na Pundanhar duherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nyuma yo kugabwaho ibitero, ibyihebe byahungiye mu Karere ka Muidube, ni agace kagenzurwa n’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo mu bijyanye n’urugamba rwo guhashya iterabwoba. Mu bitero biheruka, izi nzego z’umutekano zabohoje abaturage 17 barimo abagore n’abana, bari bafitwe n’aba barwanyi. Babarekuye ubwo bakwiraga imishwaro bahunga.

Ku rundi ruhande, hari abarwanyi babiri b’uriya mutwe w’iterabwoba bafashwe, naho abandi babiri bafite intwaro nto bicirwa mu gico batezwe. Umuyobozi w’Imirwano muri Cabo Delgado, Brig-Gen P Muhizi, yasuye ingabo za Mozambique mu gace ka Nihica do Ruvuma hamwe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Pundanhar, abashimira ku kazi gakomeye bakoze.

Yabamenyesheje ko abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar sunna Wa Jammah (ASWJ) baciwe intege ku rwego rukomeye n’ibikorwa by’izi nzego z’umutekano zishyize hamwe, ariko azisaba guhora ziri maso.

Agace kabohojwe n’Ingabo z’u Rwanda

Inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zikomeje guhangana n’ibyihebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *