Sat. Nov 23rd, 2024

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Centre Afrique, General Zokoue Bienvenu  n’intumwa ayoboye basuye ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).

Uyu mushyitsi yakiriwe n’umuyobozi wa PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti. Yamuhaye ishusho y’iri shuri n’amahugurwa atandukanye ahatangirwa.

CP Niyonshuti yagize ati” Iri shuri ritanga amahugurwa atandukanye, hari ahabwa abitegura kuba abapolisi bato (Basic Course), abitegura kuba ba ofisiye bato (Cadet Course), abiteugura kujya mu butumwa bw’amahoro, amahugurwa ahabwa aba DASSO n’andi atandukanye.”

General Zokoue yasuye ahantu hatandukanye muri iri shuri yirebera amahugurwa arimo gutangwa anareba ibikorwaremezo birimo. Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mahugurwa itanga ndetse n’ibikoresho bijyanye n’igihe bikoreshwa muri iri shuri.

Yagize ” Nishimiye gusura u Rwanda kuko turimo kuhungukira ibintu byinshi, twakiriwe neza  kandi turimo kwerekwa ibintu byiza birimo amahugurwa atangirwa muri iri shuri. Twiyemeje ko natwe bamwe mu  bapolisi bacu bazaza guhugurirwa inaha.”

Yakomeje avuga ko amasezerano y’ubufatanye yasinywe kuwa mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022 hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Centre Afrique ni umwanya mwiza kuri twebwe kuba twakohereza abapolisi hano bakaza kuhakura ubumenyi.

Uyu umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Centre Afrique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru. Yageze mu Rwanda tariki ya 13 Gashyantare 2022, tariki ya 14 Gashyantare yasuye Polisi y’u Rwanda ku kicaro gikuru cyayo ku  Kacyiru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *