Sat. Nov 23rd, 2024

Umuyobozi ukomeye muri Amerika yatangaje ko ibyavuzwe n’Uburusiya ko buri kuvana zimwe mu ngabo zabwo ku mupaka na Ukraine ari “ikinyoma”, yongeraho ko izindi ngabo 7,000 z’inyongera ahubwo zahageze mu minsi micye ishize.

Uyu yavuze kandi ko “igihe icyo aricyo cyose” Uburusiya bushobora gutangaza urwitwazo “rw’ikinyoma” kugira ngo butere Ukraine.

Moscow ivuga ko iri gukura ingabo zayo ku mupaka na Ukraine nyuma yo kurangiza imyitozo ya gisirikare.

Ariko abategetsi mu bihugu by’iburengerazuba bavuze ko nta bihamya byo kwemeza ibi bafite.

Ibiro bya Chancellier w’Ubudage Olaf Scholz bivuga ko we na perezida wa Amerika Joe Biden bavuganye kuri telephone kuwa gatatu bakumvikana ko “Uburusiya bugomba gutera intambwe nyayo yo kureka intambara”.

Uburusiya – bwakomeje guhakana imigambi yo gutera Ukraine nubwo bwashyize ingabo zirenga 100,000 ku mupaka wayo – impungenge z’intambara zivugwa n’ibihugu by’iburengerazuba buzita “gukabiriza”.

Kuwa gatatu, minisitiri w’ingabo wabwo yatangaje amashusho yerekana ibifaru byabo biri kuva ku mwigimbakirwa wa Crimea, aho Uburusiya bwambuye Ukraine mu 2014.

Ariko umwe mu bategetsi bakuru muri White House, avuga ko izindi ngabo ibihumbi zageze muri ako gace mu minsi ishize – harimo n’izahageze ejo kuwa gatatu.

Avugana n’abanyamakuru, uyu mutegetsi yavuze ko hari ugushidikanya ku bivugwa n’Uburusiya “ko buri kuvana ingabo ku mupaka na Ukraine”.

Ati: “Buri wese yakurikiye cyane ibyo bavuze, yaba hano n’ahandi hose ku isi. Ariko turabizi ko ari ikinyoma”.

 videoUmudiplomate w’Uburusiya ati ubwoba kuri Ukraine ni ugukabiriza

Ibyo bije nyuma y’amasaha Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky abwiye BBC ati: “Nta gucyura ingabo turabona, turabyumva gusa.”

Yavugaga ibyo mu gihe ejo kuwa gatatu Ukraine yariho yizihiza umunsi bise uw’ubumwe mu gihugu hose.

Perezida Zelensky uyu munsi yawugize ikiruhuko ngo ube uwo gukunda igihugu nyuma y’amakuru y’ubutasi bwa Amerika yavugaga ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine uwo munsi.

Putin arashaka kwizezwa ko Ukraine itazinjira mu ishyirahamwe ry’ubwirinzi bwa gisirikare ry’ibihugu by’iburengerazuba, NATO, kuko abibona nk’ibigeramiye umutekano wabo.

NATO ntikozwa iby’ubusabe bw’Uburusiya.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru Perezida Vladimir Putin kuwa kabiri nawe yavuze ko Uburusiya budashaka intambara, ariko asaba ko ibyo kwinjira kwa Ukraine muri NATO bikemurwa nonaha – nubwo Ukraine mu by’ukuri ikiri kure yo gutanga ubusabe bwayo bwo kwinjira muri NATO.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *