Thu. Sep 19th, 2024

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura (Crack down)  bafashe abantu  bacyekwaho ubufanye mu kwiba moto ya Mushinzimana Alex umumotari wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Aba bombi bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Muganza, Umudugudu wa Nyagacyamo. Bafashwe barimo gushaka umukiriya ugura iyo moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu uko ari babiri byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Hari umuturage wa  hariya i Runda bahaye amakuru Polisi ko hari umuntu urimo gushaka umukiriya ugura moto kandi afite amakuru ko iyo moto ari inyibano. Byakubitanye n’uko uwo muturage yari afite amakuru ko  Mushinzimana Alex yari yatezwe n’abantu bamwambura moto. Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubujura bagendeye kuri ayo makuru bafata Nkuriza Vincent afatirwa iwe mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata naho Mushinzimana Emmanuel yafatiwe iwe mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge ahakunze kwitwa Norvege ari naho moto yari ihishe.”

SP Kanamugire akomeza avuga ko Nkuriza amaze gufatwa yemeye ko koko mu ijoro rya tariki ya 14 Gashyantare we na Mushinzimana bateze Mushinzimana Alex baramukubita bamwambura moto yari atwaye. Mushinzimana Emmanuel niwe wahishe iyo moto iwe i Norvege Nkuriza ajya gushaka abakiriya bayigura.

Yagize ati” Nkuriza amaze gufatwa ntiyaruhanyije yemeye ko yafatanije na Mushinzimana gutega Mushinzimana Alex bakamwambura moto. Mushinzimana yayibitse mu nze ye we ajya kuyishakira abakiriya, hakurikiyeho gushaka Mushinzimana nawe arafatwa amaze gufatwa yavuze ko yasabwe na Nkuriza kumubikira moto ariko ntiyari azi ko ari iyo yibye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abantu kwirinda kurarikira iby’abandi abashishikariza gukora cyane kugira ngo bagere ku byo bashaka badakoze ibyaha. Yavuze ko Polisi ifatanije n’abaturage n’izindi nzego batazahwema kurwanya ibyaha ariko hatanwe amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Mushinzimana Alex yashimiye inzego z’umutekano zafatanije na Polisi n’abaturage bakabasha kugarura moto ye yari yibwe. Nkuriza na Mushinzimana Emmanuel bashise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB)rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugesera kugira ngo bakorerwe idosiye.

Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba imaze iminsi ifata bamwe mu bantu bacyekwaho ubujura mu baturage cyane cyane bwibanda ku gutega abantu bakabambura za moto no gutobora amazu bakiba ibirimo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *