Thu. Sep 19th, 2024

Birakomeye kubona amagambo yo gutangaza inkuru ibabaje y’urupfu rwa (Dr.) Paul Farmer- umuntu, umuganga, n’umugiraneza. Yahurije hamwe ibintu byinshi bigoranye kubona mu muntu umwe.”

Ayo ni amwe mu magambo y’akababaro ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame washenguwe n’urupfu rwa Dr. Paul Edward Farmer witabye Imana mu buryo butunguranye kuko yasinziriye agaherayo.

Perezida Kagame abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yakomeje avuga ko uburemere bw’itabaruka rya Paul Farmer ryamugizeho ingaruka ku giti cye, ku muryango we no ku Gihugu cy’u Rwanda yakundaga cyane kandi akaba yaragitanzemo umusanzu ukomeye mu gihe cyo kongera kwiyubaka.

Ati: “Ndabizi ko hari abandi benshi biyumva muri ubu buryo muri Afurika   no hanze yayo. Mbikuye ku mutima nifatanyije mu kababaro n’umugore we Didi, abana babo, umuryango n’inshuti.”

Ange Kagame na we yagaragaje akababaro urupfu rwa Dr. Paul Farmer rwasigiye umuryango wabo agira ati: “Ni gake bishobotse ushobora guhura n’umuntu udasanzwe, umugwaneza kandi uhindura ibintu nk’uko Paul yari ameze. Yari asobanuye byinshi ku muryango wanjye na njye ubwanjye. Iki ni igihombo gikomeye. Ndazirikana Didi n’abana be beza.”

Kuri uyu wa Mbere ni bwo  Paul Farmer yaguye mu bitaro byo mu Rwanda ku myaka 62 azize uburwayi, akaba ari mu bantu bake ku Isi bitanze mu gukura mu buzima bubi abaturage bakennye cyane mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda yatangiye gutangamo umusanzu u Rwanda rukimara kubohorwa no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Dr. Farmer ari mu bashinze Umuryango Inshuti mu Buzima (Partners In Health/PIH) wagize uruhare rukomeye mu kuzahura urwego rw’ubuzima mu Rwanda mu myaka igera kuri 28 ishize.

Dr. Paul Farmer yitaye ku mbabare n’indembe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda

Yigaruriye imitima y’abantu benshi ku isi igihe hatangazaga igitabo yise “Mountains Beyond Mountains: The Quest of Dr. Paul Farmer, a Man Who Would Cure the World,” cyanditswe na Tracy Kidder mu mwaka wa 2003, kigaruka ku buzima bwe n’uburyo yahaye ubuzima bwe bwose gufasha abababaye kurusha abandi.

Nyuma yo kurangiza kwiga mu mwaka wa 1982, Dr. Farmer yamaze imyaka myinshi yibanira n’abakene b’abahinzi bo muri Haiti, akaryama isaha imwe cyangwa abiri nijoro kuko yarimo abubakira ibikorwa remezo by’ubuvuzi.

Nyuma yagarutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajya kwiga muri Kaminuza ya Havard ahakura impamyabumenyi mu bijyanye n’ubumenyamuntu (anthropology), ariko akomeza kwibanira n’umuryango w’aba Cange aho yubatse ivuriro rya mbere muri Haiti akajya asubira muri Kaminuza ya Havard agiye gukora ibizamini n’akazi ka Laboratwari.

Hashize imyaka myinshi, Dr. Farmer yakusanyije amamiliyoni y’amadolari y’Amerika yamufashije kwagura amavuriro cyane ko yari afite ubushake n’umuhate watumye Thomas White wari ufite ikigo gikomeye cy’ubwubatsi i Boston amusaba guhura na we kandi ashaka ko bahurira muri Haiti.

Thomas White yahise amubera umuterankunga w’imena ndetse atanga miliyoni y’amadolari y’Amerika mu Muryango Partners In Health, Dr. Farmer yashinze mu mwaka wa 1987 afatanyije na Ophelia Dahl umubyeyi w’umukorerabushake wo muri Haiti, na mugenzi we biganye Todd McCormack.

Ivuriro rya mbere yubatse muri Haiti ryari rigizwe n’icyumba kimwe, ariko uko imyaka yahise indi igataha, rya vuriro ryahindutse ibitaro bikomeye bifite n’ishuri ry’inshuke, bikaba bifasha umuryango w’abaturage basaga 150,000.

Dr. Farmer yabaye urumuri rutazima mu rwego rw’ubuvuzi rusange, akora amashusho mbarankuru (documentary) mu mwaka wa 2017 yitwa “Bending the Arc,” yandika n’ibitabo 12 bivuga kuri we.

Igitabo yanditse vuba ni “Fevers, Feuds and Diamonds: Ebola and the Ravages of History,” cyagaragaje uburyo abantu bagira imyumvire itari yo ku ndwara ndetse n’uburyo muri Afurika y’Uburengerazuba babuze ubuvuzi bw’ibanze. Muri icyi gitabo yavuze ko nubwo icyo gice babona imvura ihagije ariko baheze mu butayu bwo kubura ubuvuzi.

Mu mwaka wa 2020, Dr. Farmer yabonye igihembo cya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (Berggruen Prize) gihabwa umuntu wagize ibitekerezo byahinduye icyerekezo cy’uko abantu bisobanukirwa bigatuma batera imbere mu Isi ihindagurika uko bukeye n’uko bwije.

Dr. Farmer asize umugore we Didi Bertrand Farmer, na we akaba ari umushakashatsi muri Partners In Health, ndetse n’abana babyaranye ari bo Elizabeth, Catherine na Sebastian.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *