Thu. Sep 19th, 2024

Ubuyobozi bwa Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Nkuru Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira taliki 02 Werurwe 2022.

Ubwo buyobozi buvuga ko ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.

FERWAFA yaboneyeho gushima umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano yarangiye. Ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga bukaba buri no mu ibaruwa yandikiwe, buragira buti “Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *