Sat. Nov 23rd, 2024

Abapolisi 20 batangiye amahugurwa y’icyumweru kimwe agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikari, yabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo.

Aya mahugurwa akaba yarateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ ikigo giharanira kurengera abana, amahoro n’umutekano kitiriwe Romeo Dallaire ( Dallaire Institute for Children, Peace and Security).

Atangiza aya mahugurwa Komiseri ushinzwe amahugurwa n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Safari Uwimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ amategeko ruhoza ku mutima kurengera abana rubarinda ihohoterwa n’ icyabahungabanya cyose.

Yagize ati: “Kurengera abana no kubarinda icyabahungabanya cyose ni inshingano zigomba kubahirizwa naburi wese, Polisi y’u Rwanda nk’urwego rwa Leta yashyize imbaraga mu kurengera uberenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa iryo aryo ryose.”

ACP Uwimana yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego ruza ku mwanya wa kabiri mugutanga Abapolisi babungabunga amahoro mu muryango w’ abibumbye hirya no hino ku isi yubahiriza amahame ya Loni yo kurengera uburenganzira bwa muntu, ikanarinda abasivili , cyane cyane hubahirizwa uburenganzira   bw’abana harimo no kutinjizwa mu gisirikari.

Yakomeje avuga ko aya masomo ari umusaruro w’amasezerano yasinywe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ ikigo kitiriwe Romeo Dallaire gishinzwe gukumira iyinjizwa mu gisirikari kw’abana ku isi hose, kandi ni urufatiro rukomeye ruzafasha mu guhugura Abapolisi benshi kuri iki kibazo cyugarije isi.

Francisca Mujawase, Uyobora by’agateganyo ikigo (Dallaire Institute for Peace and Security)  gishinzwe amahoro n’umutekano I Kigali yavuzeko aya masomo yateguwe mu rwego rwo gusangira ubumenyi, no kongerera ubushobozi abapolisikazi bajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, bikazabafasha guhangana n’ ikibazo cy’iyinjizwa ry’abana mu gisirikari.

Yagize ati “ aya masomo ni ingenzi kuko ikibazo cyiyinjizwa mu gisirikari ni ikibazo gihangayikishije Isi, u Rwanda ni urugero rwiza mu gukora ubuvugizi bugamije kurandura burundu ko abana binjizwa mu bikorwa byo gukoresha intwaro, ni nayo mpamvu Polisi y’uRwanda nk’urwego rucunga umutekano rwafashe iyambere mu gushyigikira ikigo cyashinzwe na Romeo Dallaire kurandura iyinjizwa ry’Abana ahabera imirwano.”

Mujawase yakomeje avugako aya masomo ahawe Abapolisi ari ingenzi kuko azabafasha guhangana n’iki kibazo aho bajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye,bikaba bitanga icyizere ko uburyo bwo kukirwanya iyo butangiriye mu nzego zishinzwe umutekano birushaho gutanga umusaruro, igihe cyose babasanze mu bikorwa bya gisirikari bakabafata nk’inzirakarengane aho kubafata nka ba nyirabayazana b’intambara.

Mu mwaka wa 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo cyashinzwe na Dallaire, hagamijwe gushyigikira ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo kurwanya iyinjizwa mu gisirikari ry’Abana  ku isi hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *