Wed. Sep 18th, 2024

Umukecuru w’imyaka 98 wo mu gihugu cya Kenya witwa Priscilla Sitienei yiyandikishije mu ishuri ribanza afite inzozi zo kuzaba umuganga.

Ku myaka ye 98, Priscilla Sitienei, ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya.

Kuba yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be, nibihagarika ubushake afite bawo kwiga nk’uko abarimu be babyemeza.

Umwe muri bo witwa Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane….arakurikira cyane, arakurikira cyane cyane kandi afite umukono mwiza.”

Ngo ni ukubera ko amashuri abanza muri Kenya yakomoreye abantu basheshe akanguhe nka Priscilla ngo nabo bumve umunyenga wo kujya ku ishuri nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.

Umwuzukuru we witwa Protus Kemboi ati “ nyogokuru wanjye ni urugero rw’uko uburezi butagira aho bugarukira, ubushake bwe bwansunikiye gukomeza amashuri yanjye kandi ndamwishimiye cyane. Ni ikimenyetso cy’ubushake n’urugero rwo gukurikira,”

Nubwo habura imyaka ibiri akizihiza isabukuru y’imyaka 100 amaze ku Isi, Priscilla aracyafite inzozi zo kugira aho agera.

Ati “ Mbere nakoraga nakoraga nk’umugore w’umumenyi gakondo, aho nafashaga abagore bagize ibibazo mu kubyara. Ubu ndiga kugirango nzabe umuganga. Sintekereza ko kwiga bigira imyaka birangiriraho.”

Nubwo habura imyaka ibiri akizihiza isabukuru y’imyaka 100 amaze ku Isi, Priscilla aracyafite inzozi zo kugira aho agera.

Yicaye mu ishuri akurikirana mwarimu ibyo yigisha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *