Umukuru w’inama y’igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby Itno, yageze ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, aho aje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Akigera ku kibuga Mpuzamahanga cyiri i Kanombe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Village urugwiro byanditse kuri Twitter ko Perezida Gen Mahamat Idriss Déby Itno amara iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni urugendo rwakozwe mu gihe guverinoma y’inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.
Kuva yajya ku butegetsi, Mahamat yakomeje kwiyegereza abantu bo mu muryango we, aho yagize murumuna we Abdelkerim Idriss Déby w’imyaka 30, umuyobozi w’ibiro bye, anamugira intumwa ye yihariye.
Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo akanama ka gisirikare kayoboye Tchad, kashyizeho guverinoma y’inzibacyuho. Igizwe n’abaminisitiri 40 n’ababungirije.
Iyo guverinoma iheruka kwiyemeza kugarura demokarasi mu gihugu mu nzibacyuho y’amezi 18, ibintu abatavuga rumwe n’ubutegetsi batemera kuko bavuga ko habayeho guhirika ubutegetsi (coup d’état) bikozwe n’igisirikare.