Sun. Nov 24th, 2024

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone muri Zambia, mu ruzinduko rw’akazi.

Bivugwa ko Perezida Kagame aza kugera muri Zambia kuri uyu wa Mbere tariki 4 Mata 2022, aho uruzinduko rwe ruzamara iminsi ibiri.

Aya makuru yemejwe na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Perezida Hakaine n’umugore we, batangaje ko bageze i Livingstone ku Cyumweru mu kwitegura uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Njye n’umugore wanjye, Mutinta Hichilema, twageze mu Mujyi mwiza w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho twiteguye uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.”

Ntihatangajwe byinshi kuri uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia, gusa nibwo bwa mbere agiye guhura na mugenzi we, Hakainde Hichilema, kuva yatorerwa kuyobora icyo gihugu muri Kanama 2021, asimbuye Edgar Lungu.

U Rwanda na Zambia bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi cyane ko u Rwanda rufite Ambasade muri icyo gihugu aho ruhagarariwe na Ambasaderi Rugira Amandin.

Ibihugu byombi bifitanye imikoranire mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, imiyoborere myiza ndetse n’ubukerarugendo.

U Rwanda na Zambia kandi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu nzego zirimo ubwikorezi, ubucukuzi n’izindi, akaba yaragiye asinywa hagati y’impande zombi mu bihe bitandukanye.

Nko kuva ku wa 27 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu gikora Ubwikorezi bw’Indege, RwandAir, cyatangije ingendo eshatu mu cyumweru zigana i Lusaka.

Zambia ni igihugu gikungahaye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubukerarugendo n’inganda, kikagira umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro azwi nka “Copper”.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *