Sun. Nov 24th, 2024

Abakuru b’ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC Bateraniye i Nairobi muri Kenya , mu muhango wo gusinya amasezerano yinjije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ,muri uwo muryango.

Ku munsi wejo nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje ko uyu muhago ubera “mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Nairobi uyu munsi kuwa 8 Mata 2022.

Ku wa 29 Werurwe 2022 ni bwo byemejwe ko ibihugu bya EAC byiyongereyeho RDC nk’umunyamuryango wa karindwi, igihugu gituwe n’abaturage miliyoni 95.

Uretse ayo masezerano, ni amahirwe ku bakuru bibihugu by’u Rwanda na Uganda bongera kubonana imbona nkubone nyuma y’igihe ibigu byombi byari bimaze hari byo bitumvikana byatumye bihagarika ubuhahirane hagati yabyo.

Ku mbuga nkoranya mbaga haragaragara amafoto ya bakuru b’ibihugu byombyi bicaranye bivuze ko ya Perezida Kagame w’ Urwanda na Museveni wa Uganda bamaze kugera i Nairobi muri Kenya .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *