Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko yiteguye kurasa ku “bigo bifatirwamo ibyemezo” mu murwa mukuru Kyiv, mu gihe ibyo bitero byaba bibaye.
Iyi minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yavuze ko kuba muri ibyo bigo harimo abajyanama bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bagira inama igisirikare cya Ukraine muri iyi ntambara, bidashobora kubangamira icyemezo cy’Uburusiya cyo kwihimura.
Bibaye nyuma yuko umutegetsi wo muri minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza avuze ko “ntabwo ari ikibazo byanze bikunze” kuba Ukraine yakoresha intwaro yahawe n’Ubwongereza ikarasa ku bigo bya gisirikare mu Burusiya.
James Heappey yavuze ko ibitero by’igisirikare cya Ukraine byo gukoma mu nkokora uburyo bw’Uburusiya bwo kohereza intwaro mu ntambara, ari igice “cyemewe n’amategeko” cy’intambara.
Yanavuze ko ibivugwa n’Uburusiya ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) uri mu ntambara n’Uburusiya ari “ukuvuga ubusa”.
Mbere, Uburusiya bwavuze ko abasirikare ba Ukraine bagabye ibitero ku butaka bwabwo, harimo no ku bubiko bw’ibitoro byo mu mujyi wa Belgorod, ariko Ukraine ntabwo iremeza igitero na kimwe ku butaka bw’Uburusiya.
Kuva Uburusiya bwatera Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, ibihugu byo mu burengerazuba bimaze guha Ukraine imfashanyo ya gisirikare ibarirwa muri za miliyoni z’amadolari y’Amerika.
Ndetse n’abategetsi bo muri OTAN n’ab’i Burayi bari mu nama mu Budage biga ku yindi mfashanyo ya gisirikare.
Leta y’Ubwongereza yatangaje ko izaha Ukraine umubare muto w’imodoka z’intambara zirasa indege.
Mu itangazo ryasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Interfax, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya igira iti:
“Turifuza gushimangira ko gusembura kutaziguye kwa London ku butegetsi bwa Kyiv ngo bujye mu bikorwa nk’ibyo [byo gutera ku butaka bw’Uburusiya], mu gihe haba habayeho kugerageza kubikora, ako kanya bizatuma twihimura mu buryo bungana n’ubwakoreshejwe”.
Minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yanavuze ko abasirikare babwo biteguye “gukora ibitero byo kwihimura hakoreshejwe intwaro zirasa ku ntera ndende kandi ziboneza aho zirashwe ku kigero cyo hejuru”, ku “bigo bifata ibyemezo byo muri urwo rwego” biri mu murwa mukuru Kyiv.
Iyi minisiteri yagize iti: “Abajyanama bo muri kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bari mu bari mu bigo bya Ukraine bifata ibyemezo biri i Kyiv ntibazaba ikibazo byanze bikunze igihe Uburusiya buzafata icyemezo cyo gukora igikorwa cyo kwihimura”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov na we anavuga ko intwaro zo mu burengerazuba zirimo guhabwa Ukraine, kuzirasaho ari ikintu kirimo gushyira mu gaciro.
Bwana Lavrov yavuze ko uburengerazuba “burimo gusuka ibitoro ku muriro” mu guha intwaro Ukraine, asubiramo amagambo yo kuburira ko iyi ntambara ishobora gutuma habaho intambara ya gatatu y’isi.