Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko Bamporiki Edouard wari Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco afunzwe akaba akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije kuri Twitter rwavuze ko “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo’
Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”
Nkuko byasohowe mu itangazo ryagiye hanze na Minisitiri w’Intebe,Dr.Edouard Ngirente,Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahagaritswe kuri uwo mwanya kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Amakuru y’ihagarikwa rye yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Kane ko Bamporiki n’umwe mu bayobozi bungirije b’umujyi wa Kigali batawe muri yombi, gusa nta gihamya cyari cyakagiye hanze.
Kuri gahunda, byari byitezwe ko atanga ikiganiro mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA, Minisiteri yari iy’urubyiruko n’amashyirahamwe, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari biteganyijwe ko atanga ikiganiro cyitwa ‘Twahisemo kuba umwe’ mu muhango wo kwibuka abari abakozi n’abayobozi bayo. Gusa yakuwe kuri gahunda ku munota wa nyuma asimbuzwa Nkusi Deo.
Bamporiki yagaragaye kenshi mu biganiro ku burere mboneragihugu, n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.
Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine ari umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi,FPR, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 yagizwe ushinzwe urubyiruko n’umuco muri leta.
Mu ugushyingo 2019 nibwo Hon.Edouard Bamporiki wari umaze imyaka isaga 3 ari umuyobozi w’itorero ry’igihugu,yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.