Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 202/2023 iteganyijwe kongerwaho miliyari 217.8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.
Minisitiri Dr. Ndagijimana yemeje ko gahunfa z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.