Fri. Sep 20th, 2024

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis, yitezwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga nk’uko byatangajwe muri gahunda yamaze gushyirwa ku mugaragaro na Komite ishinzwe itumanaho no gutegura urwo ruzinduko.

Padiri Guy Masieta, umwe mu bagize iyo Komite, yatangaje iyo gahunda ku wa Mbere taliki ya 30 Gicurasi 2022 mu nama yahuje Abepisikopi bagize iyo Komite yabereye muri Diyosezi Gatolika ya Kinshasa.

Yavuze ko Papa Francis azahaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Rome-Fiumicino ku wa Gatandatu taliki ya 2 Nyakanga ahagana saa tatu n’igice za mugitondo, akagera i Kinshasa saa kumi (16:00) z’igicamunsi cy’uwo munsi.

Muri iyo gahunda biteganyijwe ko Papa Francis azahura n’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya RDC ndetse n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri icyi gihugu nyuma yo kwakirwa i Kinshasa, Umurwa Mukuru wa RDC.

Ibirori byo kumwakira biteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe na 45 (17:45), aho binateganyijwe ko azahura na Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Nanone kandi uretse abadipolomate batandukanye ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma ya Congo bazaba bitabiriye uwo muhango, biteganyijwe ko nyuma y’aho Papa Francis azanahura n’abagize umuryango w’Abajezuwiti (Jésuites) ahagana saa moya na 15.

Ku Cyumweru taliki ya 4 Nyakanga, Papa Francis yitezwe kuzayobora Igitambo cya Misa kizabera ku kibuga cy’Indege cya Ndolo, mu Murwa Mukuru. Mu masaha y’umugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri, azaganira n’abasenyeri, abapadiri, ababikira, n’abanyeshuri biga ubupadiri mu Iseminari bakazahurira kuri Katedarali Notre Dame du Congo.

Ku wa Mbere taliki ya 4 Nyakanga, ni bwo Papa Francis azurira indege imukura ku Kibuga cy’Indege cya N’Djili imwerekeza mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko byemejwe n’urubuga Badinews.org rwa komite itegura urwo ruzinduko.

Biteganyijwe kandi ko nyuma yo gutura igitambo cya Misa i Kibumba mu Majyaruguru ya Goma, Papa Francis azerekera i Beni mbere yo gusubira kuri Diyosezi ya Goma aho azahaguruka ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice asubira i Kinshasa.

Ku wa Kabiri taliki ya 5 Nyakanga, Papa Francis azahura n’urubyiruko n’Abihayimana kuri Sitade y’Abamaritiri ya Kinshasa. Ahagana saa yine n’iminota 10 ni bwo azasoza uruzinduko rwe muri RDC, ahagurukire ku Kibuga cy’indege cya N’Djili yerekeza i Djouba muri Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *