Ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, humvishwe undi mutangabuhamya ushinja Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro, uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa we avuga ko nka nta bubasha yari afite bwo kubuza Interahamwe kwica Abatutsi.
Ubwo urubanza rwe rurimo kubera mu Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa rwari rukomeje, Urukiko rwumvise undi mutangabuhamya wahamijwe icyaha cya Jenoside ndetse akatirwa igifungo cy’imyaka 10 n’inkiko gacaca, akaba yaremeye icyaha asaba imbabazi, kuri ubu akaba yararekuwe mu mwaka wa 2005.
Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko ari umwe mu batsembye Abatutsi bari bahungiye ku ishuri rya Murambi, avuga ko ku itariki ya 07 Mata 1994, uwari perefe Laurent Bucyibaruta, Burugumesitiri Semakwavu, Captaine Sebuhura, na Davis Karangwa wari umwanditsi w’Urukiko rwa kanto, bahise babasaba gushyiraho za bariyeri, bategeka Abatutsi bose kugana i Murambi.
Nyuma y’iminsi mike ngo bagarutse bababwira ko Abatutsi ba Murambi bagwiriye, ko ubu uzaca kuri bariyeri ari Umututsi bagomba guhita bamwica, anavuga ko ubwicanyi yabushishikarijwe n’abari abayobozi be, ko iyo batabibabwira batari kubikora, asoza avuga ko Laurent Bucyibaruta akwiye kumva icyo umutima umubwira, akemera uruhare yagize, agasaba imbabazi, agafatanya n’abandi kubaka igihugu cye.
Uwunganira Laurent Bucyibaruta yabajije uyu mutangabuhamya niba ntawamutumye gutanga ubuhamya bushinja, avuga ko ntawabimutumye, ko avuga ibyo yabonye, kandi ko ari ubuhamya yatanze no mu manza za gacaca.
Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta niba atarigeze atekereza ko Abatutsi bari i Murambi bazicwa, nk’uko abari bahungiye i Kibeho bishwe tariki ya 17 Mata 1994, Bucyibaruta asubiza ko atigeze abitekereza cyane ko yari yasabye abajandarume bo kubarinda, ndetse akora uko ashoboye ngo babone ibiribwa n’ibindi bikoresho byangombwa, mu gihe amubajije impamvu atabitekereje nyamara no mu bindi bice by’igihugu Abatutsi baricwaga, yasubije ko atabitekereje, ko ahubwo yabyumvaga kuri Radiyo RTLM na radiyo mpuzamahanga, kandi ko atari we wahaga amabwiriza Abajandarume uburyo bakora akazi kabo.
Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta kandi niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside, asubiza ko abyemera, anamwibutsa ko gucura umugambi ari kimwe mu biranga Jenoside maze amubaza niba yemera ko habaye umugambi wo kurimbura Abatutsi, maze Bucyibaruta abanza kubitekerezaho avuga ko ku bijyanye n’umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda atasubiza yego cyangwa oya, dore ko ngo atakwemeza iby’umugambi atagizemo uruhare.
Ni mu gihe kandi Perezida w’urukiko yabajije Bucyibaruta impamvu atagerageje kujya i Murambi, mu gihe yumvaga urusaku rw’amasasu ku itariki ya 21 Mata 1994 ubwo Abatutsi baterwaga bakicwa, asubiza ko atari gusiga umuryango we mu nzu ngo asohoke, ko yari afite impungenge ko abateye inkambi ya Murambi, banatera umuryango we, bakawica adahari, yongeraho ko yatinyaga gukomeza kugenda, nyuma yo kumva ko uwari Perefe wa Butare Jean Baptiste Habyarimana yishwe.
Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano na byo, gusa akomeje gutsimbarara avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu iyicwa ry’Abatutsi i Murambi, aho avuga ko nka Perefe wa Perefegitura, nta mbaraga yari afite zo kubuza Interahamwe kwica Abatutsi.
Yanditswe na SAFI Emmanuel