Abashyitsi batandukanye bitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), yiswe ITU World Telecommunication Development Conference, WTDC iri kubera i Kigali bifatanyije n’abatuye uyu Mujyi muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.
Iyi siporo itegurwa n’Umujyi wa Kigali yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kamena yitabirwa n’abitabiriye iyi nama n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Iradukunda Yves.
Ku ruhande rwa ITU iyi siporo yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’iri huriro rishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho, Doreen Bogdan-Martin.
Aba bashyitsi bifatanyije n’ibihumbi by’Abanya-Kigali bazengurutse mu mihanda yo muri uyu mujye bakora siporo. Iki gikorwa cyakomereje kuri BK Arena ahakorewe imyitozo ngororamubiri.
Iki gikorwa cyari cyahawe insanganyamatsiko yo guharanira kugeza internet n’uburyo bw’itumanaho ku batarabibona ndetse no kurwanya icyuho mu by’uburinganire kikigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo, hagamijwe kurushaho kwirinda indwara zitandura.
Mu mihanda imwe n’imwe ibinyabiziga bifite moteri biba byakumiriwe, kugira ngo abantu bakore siporo bisanzuye hagati ya saa Moya na saa Tanu.
Mu ntangiriro za 2018 Perezida Kagame yasabye ko iyi siporo yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.









