Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo,yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku masezerano y’u Rwanda n’Ubwongereza yo kwakira abimukira,bazatangira kugera ku Rwanda ku munsi w’ejo.
Nubwo byari biteganyijwe ko aba bimukira baza kuri uyu wa 14 Kamena 2022,Madamu Makolo avuga ko indege ya mbere izanye abimukira bavuye mu Bwongereza izagera mu Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 15 Kamena.
Yavuze ko igihugu cyiteguye kubafasha mu bishoboka byose nkuko bikubiye mu masezerano yasinywe n’impande zombi.
Ku bijyanye n’abakomeje kurwanya iyi gahunda, Makolo yavuze ko Leta y’u Rwanda ibizi ariko icyo yifuza ari uguhabwa umwanya kugira ngo itange ibisubizo ku kibazo cy’abimukira.
Madamu Makolo yagize ati “Twabikoze kubera impamvu nziza.Turashaka ko u Rwanda ruba igihugu kigendwa.Turashaka ko abantu baduha amahirwe,bakabona ko iki ari igisubizo.Abantu barahangayitse,uburyo bwo kubona ubuhungiro bwarahagaze.Hari abagizi ba nabi bahemukira abantu.Abantu barahabwa amasezerano y’ibinyoma,bamwe babura ubuzima bwabo….
Twishimiye gutanga iki gisubizo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu bo muri UK.”
Madamu Makolo yavuze ko ibivugwa mu binyamakuru atari ukuri kuko kuza mu Rwanda atari igihano ahubwo ari igisubizo kuri aba bimukira badafite ubuhungiro.
Ku bimukira batishimiye kuza mu Rwanda Guverinoma y’u Rwanda yagize iti:“Twiteguye igishobora kuba cyose.Mu byo twiteguye nuko abo bantu nibaza tuzabasha kubaganiriza dukoresheje abantu babihuguriwe ariko no kudashaka kuguma mu Rwanda bishobora kuba bitewe nuko umuntu atabonye impamvu.Icyo twashyizemo imbaraga n’igituma haboneka impamvu yatuma umuntu abona ko bishoboka ko yaguma mu Rwanda akahabonera amahirwe nk’ayo bagenzi be bagiye babona,nk’impunzi ziri mu nkambi zitandukanye.
Ikindi,ntabwo abantu bazaza mu Rwanda bazaba bahafungiwe.Igihari n’ukumusobanurira amahirwe ahari,igiteganyijwe muri iyi gahunda y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na UK.Nabona bidahuye nibyo yifuza hazaba hari uburyo bwo kumusubiza mu gihugu cye cyangwa akareba ikindi gihugu kimwemerera kuba yakijyamo nkuko n’izindi mpunzi dufite bigenda.”
Yavuze ko abazifuza gukomeza gutura mu Rwanda bazafashwa ndetse n’abazifuza gutaha iwabo bazahabwa ubufasha bwose bushoboka.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda,we yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina bashobora koherezwa muri aba bimukira nta mpungenge bakwiye kugira nk’uko bakunze kubigaragaza.
Yavuze ko u Rwanda nta mategeko rugira avangura haba hashingiwe ku ruhu, idini cyangwa se kuba umuntu aryamana n’uwo bahuje igitsina.
Ku kijyanye n’umubare w’abazaza “ntabwo turamenya umubare wuzuye tuzawumenya ejo mu gitondo.”
Madamu Makolo yavuze ko inyungu u Rwanda rufite mu kwakira aba bimukira ari “ukuba igisubizo” kuko aba bimukira benshi bakora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga berekeza i Burayi.Yagize ati “Afurika ntabwo ari umugabane w’ibibazo nkuko bikunze kuvugwa mu binyamakuru,ni n’ahantu hari ibisubizo.Twishimiye kuba igisubizo muri iyi gahunda …Aya n’ayo n’amahirwe kuri twe.”