Fri. Sep 20th, 2024

Imiryango itari iya Leta ikora  ku butabera  irashimira umuryango  IMRO(Ihorere Munyarwanda Organization) ku mahugurwa  bahawe mu gukora  ubuvugizi bunoze.

Ubusanzwe Imiryango itari iya Leta, Inzego za Leta n’Abikorera bafatwa nk’amashyiga atatu, bityo  iyo  bose  bashyize  hamwe kandi  bahamye, buri  rwego rugakora  inshingano  zarwo neza nibwo iterambere ry’umuturage  rigerwaho, na cyane ko bose ariwe bakorera.

Iyi miryango  itari  iya  Leta (CSOs) yahuguwe  ku buryo  bunoze  bwo kumenya  ikibazo, uburyo bwo gutegura inyandiko  z’ubuvugizi  bushingiye  ku bimenyetso, ndetse  basobanurirwa byimbitse  ko ari bo bavugizi  b’abaturage  ariko  bakanafasha Leta  kunoza  politiki  zishyirwaho.

Christelle Imanishimwe, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “ Aya mahugurwa  ni ingenzi  cyane kuko nungutse  uburyo  bwo gukora  inyandiko  z’ubuvugizi, kumenya ikibazo no kugisesengura   kuko hari ubwo twakoraga ubuvugizi  ntibutange  umusaruro  kuko tutazi  gutegura  inyandiko ziboneye”

Yongeyeho ati ” Twanungutse  ko amaboko  menshi cyangwa  se  kwihuriza  hamwe dukora  ubuvugizi bitanga  umusaruro kurusha  gukora  wenyine, kuko hari ubwo bamwe  bagendaga biguruntege  mu gukora  ubuvugizi.”

Nteziryayo Ephrem, umuhuzabikorwa wa CCN Rwanda ( Concern and Care for the Needy in Rwanda) avuga  ko hari  imwe  mu miryango  itari iya  Leta  itinya  gukora  ubuvugizi kandi ari byo ishinzwe; anatanga urugero  ku kibazo  baherutse  gukorera  abamotari birimo  amande  adasobanutse, imisoro  ihanitse, ubwishingizi n’ibindi, aho bishyize hamwe  ari imiryango myinshi, gusa ngo byageze  nyuma  bamwe  bivana  mu  bandi.

Ati: ” Ndibuka  twaricaye, dutegura inyandiko , twandikira inzego zirimo  Inteko ishinga amategeko tugaragaza ikibazo, ariko  ku  munota  wa nyuma  bamwe  batuvamo  baratinya. Ntushobora  gukora  ubuvugizi  utinya  kuko  icy’ingenzi  ni uko ukora  ubuVUgizi bufite  ibimenyetso, kandi  bukurikije  amategeko”

Nteziryayo Ephrem, umuhuzabikorwa wa CCN Rwanda

Yakomeje agira  inama  imiryango  itari iya Leta igitinya  gukora ubuvugizi kubireka  bakajya  gushaka ibindi  bakora  kuko inshingano  za  mbere  za CSOs ari ugukora  ubuvugizi.

Charlotte Mukandungutse, umukozi wa IMRO ushinzwe  ubujyanama mu mategeko  n’Ubuvugizi avuga  ko icyo uyu  mushinga  wari  ugamije  cyagezweho kuko bashakaga  kumenya  imiryango  itari  iya  Leta ikora  ku butabera,  kuyihuriza  hamwe  ndetse  no kuvanaho urwikwekwe mu  nzego  za Leta na CSOs rw’uko iyi  miryango  ishinzwe  kujora ibikorwa bya  Leta aho kuba  umufatanyabikorwa.

Ati” Byakunze kugaragara  ko hari  bamwe  mu nzego  za Leta bishisha  imiryango  itari  iya  Leta, harimo  urwikekwe, twagiye tuganira  na bo ndetse  duhugura  imwe mu miryango  itari  iya Leta ko ari abafatanyabikorwa kurusha abaganganye. Twanahurije  hamwe  CSOs zikora  ku butabera  kugira  ngo tujye  duhurizaa ku igenamigambi  ry’ibikorwa biteza  imbere  umuturage”

Bimwe mu bibazo  byagiye bigaragazwa bibangamiye  umuturage  mu butabera  n’uburenganzira bwa muntu harimo nko gufungirwa muri za kasho ku buryo budakurikije  amategeko,  abaturage bakwa amafaranga  ya Ejo Heza  ku gahato, bamwe  mu bayobozi  b’inzego  za Leta bihimura  ku bo bafitanye  ibibazo babashyira  mu bigo  by’inzererezi, ibibazo  by’imanza  z’ubutaka, n’ibindi.

Aya mahugurwa  yatanzwe  binyuze  mu mushinga w’imyaka 3 uri ku musozo wakoreraga  mu turere 11 turimo Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Musanze, Rubavu, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rwamagana na Rusizi, ukaba waragombaga  gusozwa  mu Ukwakira  2021, ariko wakerejwe  n’icyorezo  cya COVID19, ukaba wari uhuriweho n’imiryango irimo IMRO Rwanda, HDI Rwanda, GLIHD Rwanda na Rwanda NGOs Forum.

Inkuru ya HABIMANA Jonathan

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *