Sun. Nov 24th, 2024

Abagize urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba baravuga ko ubu bashyize imbaraga mu kubaka ubukungu bw’igihugu no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bitandukanye n’uko bamwe mu bacuruzi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bagize uruhare mu kuyitera inkunga.

Ibi babivuze ubwo hibukwaga abari abacuruzi bo muri iyi Ntara bishwe muri Jenoside, aho uru rugaga rwanatanzwe Inka 109 zorojwe imiryango y’aborokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa ku rwego rw’Intara cyabereye mu karere ka Gatsibo cyibimburirwa no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Kiziguro, ruruhukiyemo abatutsi barenga ibihumbi 20 abenshi cyane muri bo biciwe mu yahoze ari Komine Murambi, yamamaye cyane mu mateka mabi ya Jenoside kubera Gatete Jean Baptiste wayoboye iyo komine, akanagira uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abashyinguwe aha Kiziguro.

Urwego rwabikorera rwatanze inka 109 zorojwe imiryango 10  yarokotse Jenoside yatoranijwe mu turere 7 tugize iyi ntara.

Bamwe mu barokotse Jenoside borojwe izo nka bavuga ko iki gikorwa  bagifata nk’ikimenyetso cy’ubwiyunge.

Nkurunziza Jean Paul uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko uru rwego rumaze kugira uruhare mu gusana inzibutso za Jenoside no kubakira abayirokotse.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,Gasana Emmanuel we agaragaza ko iki gikorwa cyakozwe kiri mu murongo wa leta muri gahunda ya Girinka munyarwanda binyuze mu nzengo zitandukanye zirimo n’izabikorera.

Inka zatanzwe uko ari 109 buri imwe afite amezi makuru zikaba zose zifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *