Sun. Nov 24th, 2024

Ni umuhango kandi witabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, Umuyobozi wa Polisi ya Namibia, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga, Umuyobozi wa Polisi ya Somaliya; Maj. Gen. Abdi Hassan Mohammed, Guverineri w’intara y’Amajyaruguru; Dancilla Nyirarugero, Uhagarariye Umuyobozi wa Polisi ya Zambiya; Betty N. Timba, Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Mubarak Muganga n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza.

Kuva aya masomo yatangira mu ishuri rikuru rya Polisi, abofisiye bakuru ba Namibiya 13, batandatu bo muri Somalia na batanu bo muri Zambia bamaze gusoza amasomo yabo muri iri shuri.

Minisitiri Gasana yagize ati:” Uyu munsi turi hano kugira ngo dufatanye kwishimira ibyo mwagezeho n’imbaraga mwakoresheje mu kubigeraho, gukorera hamwe, ubwitange no kwihangana byabaranze. Ndabashimira uburyo mwashyize ubumenyi n’ubuhanga bwanyu mu bikorwa.”

Mu gihe bishimira iyi ntambwe, Minisitiri yabibukije ko hakiri byinshi byo gukora, byinshi byo kwiga n’ibindi bigomba kugerwaho.

Yashimangiye ko amahoro n’umutekano mu bihugu bigerwaho biturutse ku mbaraga zikoreshwa mu gukumira cyangwa kuburizamo ibyaha; guca intege, gukemura cyangwa guhindura amakimbirane ashobora kwirindwa mu muryango uwo ari wo wose w’abantu.

Minisitiri Gasana ati: “Izo mbaraga ahanini zibanda ku gukemura intandaro y’amakimbirane aturuka ku bibazo by’imibereho, Politiki, iyubahirizamategeko, ubushobozi bw’inzego ndetse n’imibanire y’imiryango kuko iyo bititaweho, niho huririra amakimbirane akarushaho kugenda afata intera ndende.”

Yavuze ko mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi yaje ari indunduro y’ibibazo byamaze igihe bidakemurwa by’amacakubiri n’ivangura bikurikirwa no guhezwa, imiyoborere mibi, ihohoterwa rishingiye ku miterere n’umuco wo kudahana.

Ati: “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twabonye uburyo guteza imbere umutekano w’umuntu ku giti cye, ubumwe, ubwiyunge, ubutabera buboneye n’imiyoborere myiza byagize uruhare mu kubanisha imiryango n’ amahoro agana ku iterambere ryihuse”.

Yongeyeho ko kwigira kuri ubwo bunararibonye, bigaragaza ko ubuyobozi ari umutima wo guhindura imibereho n’ ibikorwa byose biganisha ku mahoro, umutekano n’iterambere rirambye.

“Uruhare rw’abashinzwe kubahiriza amategeko baturuka mu bihugu by’Afurika, ni ikimenyetso cy’ubufatanye bw’ Afurika mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Afurika no kubaka Afurika dushaka.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga w’amahugurwa uhuriweho ari kimwe mu bikoresho by’ingenzi bigamije guteza imbere ubufatanye no kwimakaza kungurana ubumenyi, guhana amakuru no gushyiraho ihuriro ryo gutegura ingamba zihuriweho zo gukemura ibibazo biterwa n’ibyaha.

Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji  yavuze ko amasomo barangije yasabaga gukora cyane no kurangwa na disipulini yo hejuru, kwiyemeza ndetse no kwihangana kugira ngo babashe kuyasoza.

CP Mujiji yagize ati: “Kwitwara neza no gukora cyane na disipulini mwagaragaje mu masomo nibyo byatumye mubasha kwizihiza uyu munsi.”

Prof. Nosa mu butumwa yatanze yagize ati:”Mu gihe muzaba musubiye mu mirimo yanyu itandukanye nk’abashinzwe amahoro n’umutekano, mugomba gukomeza kwibuka ko icyizere cy’ubuyobozi mufitiwe kigendana n’inshingano zikomeye ku baturage muzaba mushinzwe ndetse n’umuryango mugari kugira ngo mutange ubuyobozi bw’intangarugero kugira ngo ibibazo bijyanye n’ihungabana ry’amahoro n’umutekano muri iki gihe bibashe gukemuka.”

Veda Sunassee, Umuyobozi wa Kaminuza y’Afurika y’Imiyoborere (ALU) yagaragaje ubushake mu gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu itangwa ry’amasomo.

Sunassee yagize ati: “Twagize amahirwe yo kugira umufatanyabikorwa muri Polisi y’u Rwanda. Ukwihuza kw’Afurika ni ishingiro rigaragarira mu byo dukora. Turabashimira kuba mwaratugiriye icyizere mukaduha inshingano zo gutanga amasomo y’imiyoborere. Muri mu bafatanyabikorwa bacu beza kandi bakomeye twizeye gukomeza gufatanya  mu rugendo.

Yunzemo ko Ubuyobozi atari icyerekezo ahubwo ari inzira yo kunyuramo ukakigeraho.

Abahawe ibihembo

Umunya Malawi; Senior Superintendent of Police (SSP) Peter Mwale Kalaya yahawe igihembo cyo kuba yarahize abandi mu bushakashatsi.

Umunya Kenya, SSP Fatuma Hadi Ali, yahawe igihembo nk’umunyeshuri mwiza kurusha abandi, SP Faustin Munyabarenzi wo muri Polisi y’u Rwanda, yaje ku mwanya wa kabiri naho Brig. Gen. Abraham Dut Deng Dut wo muri Sudani y’Epfo ahabwa igihembo cy’Umwanya wa gatatu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *