Umutoza Mikel Arteta wagize Martin Odegaard kapiteni ndetse akereka abafana gushishoza mu kugura Gabriel Jesus yavuze ko gahunda yo kugura abakinnyi muri iyi kipe bitararangira.
Umutoza Mikel Arteta yatangaje ko mu gihe isoko rizashoboka,Arsenal izagura abandi bakinnyi bashya kuko ngo itararangiza kuzuza imyanya yayo.
Ibi yabitangaje nyuma yo kunyagira Sevilla ibitego 6-0 mu mukino wa Emirates Cup wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Yagize ati “Nishimiye aho iyi kipe iri kugezaubu ariko turazera ko hari ikindi tuzakora niba isoko ryemeye.”
Abajijwe ku mikoranire myiza iri hagati ya Gabriel Jesus na Odegaard,Arteta yavuze ko aba basore bafite ubuhanga kandi uko bazakomeza kumenyerana bazakora ibyiza.
Ati “Martin atuma Gabby arushaho kuba mwiza kandi akeneye gukomeza gukangana imbere kuko ari umuntu ushobora gukina neza umupira wa nyuma umwanya uwo ariwo wose, niyo yaba ari ahantu hafunguye.
Twaguze abakinnyi bashya kugira ngo tuzamure urwego rw’ikipe mu bintu tutari dufite mbere kandi imikoranire myiza iri hagati ya Martin na Gabby iragaragara.
Martin namugize kapiteni kubera ibyo namubonyeho mu mezi 18 ashize.
Yerekanye indangagaciro z’iyi kipe na bagenzi be mu buryo bwose bushoboka kandi afite ubushake n’icyifuzo cyo gusunika iyi kipe ku rundi rwego kugira ngo itange umusaruro.
Yubahwa n’abantu bose mu ikipe kandi ni na kapiteni w’ikipe y’igihugu cye rero ndatekereza ko uyu ari umuhamagaro mwiza.”
Gabriel Jesus amaze gutsinda ibitego birindwi muri 20 Gunners yatsinze mu ntsinzi zayo eshanu yagize mu kwitegura shampiyona.