Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yakiriye Jenerali Jeje Odongo Abubakhar, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda n’intumwa ayoboye.

Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe.

Jenerali [wasezerewe mu gisirikare] Jeje Odongo n’itsinda ayoboye bagaragaje ko bari i Kigali kuva kuwa gatatu.

 

Kuva myaka ya vuba ishize, Leta ya Uganda n’u Rwanda zagiranye ibibazo byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi, ishoramari, n’imibereho y’abaturage cyane cyane nyuma y’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda.

 

Uganda yashinje u Rwanda kwivanga mu butegetsi bwayo n’ubutasi butemewe, narwo ruyishinja gufasha abayirwanya no gufunga abaturage mu buryo budakurikije amategeko.

Itangazamakuru ribogamiye kuri buri ruhande ryarifashishijwe mu gusiga icyasha urundi ruhande.

Habaye inama zitandukanye zahuriyemo ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni ndetse zajemo n’abahuza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka umupaka wa Gatuna warafunguwe imigenderanire hagati y’abaturage n’ubucuruzi irasubukurwa.

Ibi biganiro bishya byabereye i Kigali bisa n’ibigamije kurushaho kunoza umubano mu bya politiki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *