Fri. Sep 20th, 2024

Nubwo Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II yatanze, amagambo ye akomeye azagumaho igihe kirekire biturutse ku ibaruwa y’ibanga yasize yanditse. Iyo baruwa yayandikiye abaturage ba Sydney muri Australia ategeka ko idashobora gufungurwa mbere y’umwaka wa 2085.

Elizabeth II yaguye mu Ngoro ye Balmoral, ku wa 8 Nzeri 2022 akikijwe n’abo mu muryango we ku myaka 96 y’amavuko.

Ibaruwa ivugwa yayanditse mu Ugushyingo 1986 ihishwa mu nyubako ya nyirakuruza, Umwamikazi Victoria kuva icyo gihe.

Elizabeth II yahaye iyo baruwa Umuyobozi w’Umujyi wa Sydney ubwo inyubako y’Umwamikazi Victoria yari igiye gusanwa mu 1986. Iyo nyubako yubatswe bwa mbere mu 1898 hizihizwa Yubile y’imyaka 60 y’Umwamikazi Victoria.

Nk’uko News.com.au, yabitangaje, amabwiriza yayitanzweho agira ati “Ku munsi ukwiye uzatoranywa mu mwaka wa 2085 nyuma y’ivuka rya Yesu, uzafungure iyi baruwa ugeze ubutumwa bwanjye ku baturage ba Sydney.”

Isozwa n’izina rya Elizabeth mu mwanya w’ahajya umukono w’umwanditsi.

Uhereye igihe Elizabeth II yandikiye iyo baruwa mu myaka 35 ishize, ibitswe mu gasanduku k’ikirahure mu gice cy’inyubako kibujijwe kugerwamo n’uwo ari we wese.

Nk’uko 7News yabitangaje n’abakozi ba hafi b’Umwamikazi Elizabeth II ntibigeze bamenyeshwa ibikubiye muri iyo baruwa.

Umwami Charles II wasimbuye Elizabeth II ubu ayoboye ibihugu 15 bya Commonwealth birimo Autralia, Nouvelle-Zélande, Canada n’ibindi.

Umunsi wo kunanira Umwamikazi Elizabeth II muri Australia ni ku wa Kane tariki 22 Nzeri nyuma y’itabarizwa rye ryabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri 2022.

Ubwo yizihizaga Yubile y’imyaka 70 yari amaze ari umwamikazi muri Kamena 2022, Elizabeth II yashimiye abaturage mu ijambo yabagejejeho ku bw’ineza bamweretse muri icyo gihe cyose yamaze ku ngoma.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *