Thu. Sep 19th, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ategerejwe muri Kaminuza yo muri Singapore yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), aho azatanga ikiganiro ku wa Gatanu taliki ya 30 Nzeri 2022.

Icyo kiganiro kizatangira ahagana saa tanu z’igitondo cy’amasaha yo muri Singapore, kikaba kizayoborwa n’Umuyobozi wa NTU Singapore Prof Subra Suresh. Byitezwe ko abazitabira bazahabwa umwanya wo kubaza imbonankubone Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.

Abazitabira basabwe kwiyandikisha ndetse banahabwa amabwiriza arimo kuba abashyitsi bose bagomba kuzaba bicaye mu nzu mberabyombi y’iyo kaminuza (Nanyang Auditorium) bitarenze saa 10:50 Am.

Kwiyandikisha ku bazitabira ntibigomba kurenza ku wa Gatatu taliki ya 28 Nzeri, bikaba birimo gukorwa hifashishijwe urubuga rw’iyo kaminuza.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore, ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong i Kigali, rwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022.

Mu kiganiro abo bayobozi bombi bagiranye n’itangazamakuru, bagaragaje umubano uzira amakemwa ushingiye ku butwererane mu bucuruzi, inganda no mu zindi nzego zitandukanye.

Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye bwabyo mu nzego zinyuranye, Perezida Kagame anashimira icyo gihugu kuba kidahwema kubera u Rwanda umufatanyabikorwa mwiza kandi wizewe.

Perezida Kagame yagize ati: “Duha agaciro gakomeye isano y’ubucuruzi n’ishoramari dufitanye ndetse n’ubutwererane hagati ya bannki nkuru z’ibihugu byacu. Ibihugu byacu byombi byubatse umusingi ukomeye. Urugero rwa Singapore mu iterambere, imibanire ya sosiyete n’bumwe bw’Igihugu birashimishije cyane.”

Perezida Kagame yakunze gutumirwa mu biganiro muri Kaminuza zitandukanye harimo iya Havard, iya Yale, MIT n’izindi zitandukanye. Mu biganiro ageza ku banyeshuri, abarimu, abashakashatsi n’abandi batumirwa, akunze kugaruka kuri Politiki y’u Rwanda mu myaka ikabakaba 30 ishize, amateka yijimye yarwo n’uko rwabashije gufata umurongo ruvuye ku kuba rwari rumaze kubonwa nk’igihugu kitakibayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abenshi mu banyeshuri n’abashakashatsi bamubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere y’Igihugu ndetse n’uko u Rwanda rukomeje kyiyubaka, akabasubiza mu buryo bworoshye kandi bwumvikana butuma abakora ubushakashatsi ku Rwanda, isomo rwigisha muri Politiki mpuzamahanga n’ibindi barushaho kumva neza uruhare rwabo.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukorera uruzinduko rw’akazi muri Singapore muri Nzeri 2015, rukaba rwaraje rukurikira urwa mbere yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2008.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *