Bamwe mu byamamare hano mu Rwanda bashenguwe n’urupfu rw’umunyamideli Neema Jeannine Ngerero witabye Imana afite imyaka 25 azize urupfu rutunguranye rugikomeje gutera urujijo kuri benshi.
Amakuru y’urupfu rwa Neema wari usanzwe atuye muri Leta zunze ubumwe z’America ari naho yaguye yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022.
Inshuti za hafi z’umuryango wa Nyakwigendera zemeje aya makuru zivuga ko Neema yabyutse ari muzima ndetse mbere y’uko ajya mu kazi akabanza kujyana murumuna we ku ishuri.
Ubwo yavaga ku ishuri rya murumuna we yerekeje mukazi ariko mu masaha make yaje gusohoka yinjira aho baparika imodoka kuva ubwo abo bakorana ntibongera kumuca iryera.
Nyuma y’amasaha make nibwo Ngerero yaje gusangwa mu modoka ye yitabye Imana, inkuru y’urupfu rwe iza kuba ikimenyabose mu ma saa Sita z’amanywa zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugeza ubu Polisi yo muri Leta ya Arizona yamaze gufata amashusho yose ya camera z’aho uyu mukobwa yasanzwe yitabye Imana ngo harebwe niba ntawe ubyihishe inyuma.
Urupfu rw’uyu mukobwa wari umwe mu Banyarwanda bamurika imideri batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwababaje benshi mu bamuzi biganjemo ibyamamare bya hano hano mu Rwanda.
Mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa wari umaze iminsi ahanganye no kuzamura izina rye mu mwuga wo kumurika imideri, harimo Kenny Sol, Okkama,Isimbi Alliance, umunyamakuru Mahoro Nasri n’abandi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Neema Ngerero yari umunyamideri ubarizwa muri New York women Management, Milan women Management na Los Angeles Freedom Models.
Guhera mu 2021 yatangiye kugaragara mu birori bikomeye byo kumurika imideri, aho muri Nzeri 2021 yitabiriye ibirori byo kumurika imyenda ya Coach, anitabira New York Fashion Week ndetse yongera kuyitabira muri Gashyantare 2022.