Wed. Sep 18th, 2024

Mu Rwanda hatangiye ikiganiro Inzira ya Makobwa kizaba ijwi rya buri wese mu kuvuganira abakobwa ku karengane n’inzira igoye bacamo kugira ngo bagere ku ntego z’ubuzima ndetse no ku iterambere bifuza.

Iki kiganiro cyavuye ku buhamya bushaririye umukobwa yahaye Bwana Claude Jilly Uwizeyimana amuganiriza ku gahinda ndetse no kwiheba yatewe nibyagiye bimwitambika ku nziza y’ubuzima bwe harimo naho yagiye yakwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo abone amahirwe yo kubona akazi n’izindi serivisi.

Bwana Jilly Claude Uwizeyimana Umuyobozi mukuru wa ” Inzira ya Makobwa”

Ubu buhamya bufite aho buhurira n’inzira zigoye benshi mu bacamo basabwa ikiguzi (ruswa y’igitsina) kugira ngo bahabwe serivisi, akazi,stage, buruse, poromosiyo ku kazi, misiyo, cyangwa indi serivisi yabateza imbere.

Byibuze umukobwa 1 mu bakobwa 5 bafite aho bigejeje ashobora kuguha ubuhamya ku nzira ndende yanyuzemo . Aho yaciye yizeye amahirwe agasanga hari ikiguzi abanza gusabwa, uwamurangiye akazi nyamara ntagahabwe kuko yanze kwigurisha.

Mur’iki kiganiro inzira ya makobwa, kuvuga Makobwa n’inyito isobanura igitsina mu ijambo risa nirijimije ndetse risobanura ikintu gikomeye benshi bavuga ko bahorwa .

Hari umwe mu bakobwa watanze ubuhamya ko yigeze kurara mu isekuru kugira ngo abyuke yahindutse umuhungu kuko ngo yumvaga makobwa ye imugerageza.

Iki kiganiro kandi kizaha umwanya imiryango itandukanye ifite aho ihurira no kurengera uburenganzira bw’abagore ndetse nirwanya ihohoterwa rikorerwa abagore na sosiyete sivile ntizaburamo umwanya.

Iki kiganiro inzira ya makobwa kizatanga igisubizo mu kwigisha (Educate) kumenyesha (inform) ndetse no gutanga amakuru (update and awareness) ku bakobwa, no kubanyarwanda bose muri rusange bazabasha kicyumva; kizatanga ubutumwa buzabafasha kwisobanukirwa ndetse no kumenya ko bakwiriye ibyiza.

Kizasubiza kandi bimwe mu bibazo abakobwa bagira cyane cyane ba bandi barenganywa, bahohoterwa,… kuko kizababera ijwi, kikabatabariza ndetse kikanatungira agatoki inzego zishinzwe kurengera abagore mu Rwanda.

Ku ikubitiro iki kiganiro muragisanga ku mbuga nkoranyambaga za Inzira ya Makobwa ( YouTube) : Inzira ya Makobwa ndetse n’ibindi bitekerezo, amatangazo wabisanga kuri Facebook, Twitter na Instagram byose ni Inzira ya Makobwa.

Ni ikiganiro kandi kizahuza impuguke ndetse n’abantu bubatse izina mu itangazamakuru mu Rwanda. Igitekerezo ndetse n’ikiganiro biyobowe na Fanny Umutoniwase akaba asanzwe ayobora ibiganiro bitandukanye birimo n’ikiganiro cy’umuryango kuri Radio na Television flash.

Ikiganiro Inzira ya Makobwa mukigezwaho n’umuryango utegamiye kuri leta Inzira ya Makobwa (N.G.O) kigaterwa inkunga na IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL.

Kanda hano ukurikire ibiganiro bya mbere by’ inzira ya Makobwa byamaze kujya hanze mu masaha make ashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *