Fri. Sep 20th, 2024

Rishi Sunak yasabye ko habaho ubumwe mu gihe Ubwongereza bwugarijwe n'”ingorane ikomeye mu bukungu”, nyuma yo gutsindira kuba ari we ugiye kuba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Ku wa mbere yatsindiye ubuyobozi bw’ishyaka rya Conservative nyuma yuko uwo bari bahatanye Penny Mordaunt ananiwe kubona abadepite bahagije bamushyigikiye.

Mu ijambo rye rya mbere, Sunak yavuze ko gutuma ishyaka rye rishyira hamwe ndetse n’Ubwongereza bugashyira hamwe ari cyo “ashyize imbere cyane”.

Sunak agiye kuba Minisitiri w’intebe wa mbere w’Ubwongereza ukomoka muri Aziya ndetse n’uwa mbere muto mu myaka ubayeho mu myaka irenga 200 ishize.

Sunak – w’imyaka 42 wo mu idini rya Hindu – yitezwe kujya ku butegetsi kuri uyu wa kabiri amaze gushyirwaho n’Umwami.

Asimbuye Liz Truss, nyuma yuko uyu yeguye mu cyumweru gishize amaze iminsi 45 ari Minisitiri w’intebe, muri leta yaranzwemo akavuyo.

Nyuma yo kuyobora inama y’abaminisitiri ye ya nyuma ku isaha ya saa tatu za mu gitondo (09:00 BST) ku isaha yaho, Minisitiri w’intebe ucyuye igihe aravuga ijambo ari hanze y’ibiro bya minisitiri w’intebe bizwi nka No 10 Downing Street.

Nuko yerekeze mu ngoro ya Buckingham Palace kugirana ikiganiro cya nyuma n’Umwami.

Ibi birakurikirwa n’ikiganiro cya mbere cya Sunak n’Umwami, muri icyo kiganiro akaba aza kwemererwa gushyiraho guverinoma.

Nuko yerekeze ku biro bya Downing Street kuvuga ijambo ahagana saa tanu n’iminota 35 z’amanywa (11:35), ni ukuvuga ahagana saa sita n’iminota 35 ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, mbere yuko yinjira muri ibyo biro.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ateganya guhamagara Sunak kuri telefone “kumushimira” ubwo aza kuba amaze guhura n’Umwami, nkuko byatangajwe n’ushinzwe gutangaza amakuru mu biro bya Perezida w’Amerika bya White House.

Sunak agiye kuba Minisitiri w’intebe wa gatatu wo mu ishyaka rya Conservative kuva iri shyaka ryatsinda amatora rusange aheruka yo mu mwaka wa 2019.

Ibi byatumye ishyaka rya Labour ritavuga rumwe n’ubutegetsi riba imbere mu basaba ko haba amatora rusange mbere y’igihe giteganyijwe cyo mu kwezi kwa mbere mu 2025.

Mu ijambo rye – yavuze mu muhezo – Sunak yabwiye abo mu ishyaka rye ko iki kigiye kuba igihe kigoye, anavuga ko nta matora rusange ashobora kubaho mbere y’igihe giteganyijwe, nkuko Depite Simon Hoare yabivuze.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’imari yavuze ko ishyaka rya Conservative – riri inyuma cyane ya Labour mu makusanyabitekerezo – ryugarijwe n'”inkeke ku kubaho” kwaryo, ariko ko rishobora gutsinda amatora rusange ari imbere ribinyujije mu kunga ubumwe.

Nyuma yaho, mu ijambo kuri televiziyo ryamaze iminota itageze kuri ibiri, Sunak yasezeranyije gukorana “ubunyangamugayo” ndetse ashimira Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Liz Truss ku kuyobora igihugu mu “bihe bigoye mu buryo bwihariye”.

Yagize ati: “Ubwongereza ni igihugu cy’igihangange ariko nta gushidikanya ko twugarijwe n’ingorane ikomeye mu bukungu.

“Ubu ducyeneye ituze n’ubumwe kandi icyo nshyize imbere cyane ni ugutuma ishyaka ryacu rishyira hamwe n’igihugu cyacu kigashyira hamwe”.

Uku kwimikwa kwa Sunak, urebye, nk’umukuru w’ishyaka rya Conservative kubaye umusozo wo kugaruka muri politiki kwihuse kw’uyu wahoze ari Minisitiri w’imari, nyuma yuko ku mpeshyi y’uyu mwaka yari yatsinzwe na Truss mu guhatanira ubuyobozi bw’iri shyaka guheruka kubaho.

Truss yanditse kuri Twitter ashimira Sunak ndetse amwizeza “ubufasha bwuzuye”. Mbere, Sunak yari yarapfobeje gahunda ya Truss yo kugabanya imisoro, ayita “ubukungu bwo mu migani”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *