Sun. Nov 24th, 2024

Abaturage 100 batishoboye bo mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza n’ikigo cy’Imari cya Leshego Rwanda Plc.

Ni ibikorwa byabaye mu Muganda Rusange aho abayobozi n’abakozi b’iki kigo  bifatanyaga n’abaturage b’Akagari ka Gasharu ndetse na Kibagabaga.

Ni umuganda wakorewe mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, aho hakusanyijwe itaka rizaterwa  ibiti ku ishuri rya Kimironko I, ndetse banifatanya n’abatuye umudugudu wa Gasharu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Umukozi wa Leshego Rwanda Plc, Uwamurengeye Jovin, yavuze ko kimwe nk’abandi Banyarwanda bumva neza uruhare rwabo mu kubaka Igihugu biciye mu kwishakamo ibisubizo, agashimangira ko kwiyemeza gutangira abatishoboye mituweli ari mu murongo mwiza wo gufatanya na Leta mu gusigasira ubuzima.

Ati: “Twishimiye gukorana umuganda n’abaturage kandi n’abaturage babyishimiye, nk’Abanyarwanda twashatse gufatanya n’abaturage ba Kibagabaga mu gukora umuganda. Turabizi ko mituwele ari ingenzi, umuntu adafite ubuzima buzima ntabwo yabasha gukora ngo yubake igihugu, turabizi ko hari abaturage badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, rero twatekereje ko nabo babasha kwivuza kugirango babashe gukora, iyo bakoze niho hava imbaraga zo kuba baza bakatubera abakiriya kandi beza.”

Umuyobozi wa Leshego Rwanda, Benjamin Muketha, yavuze ko mu ntego zabo harimo gufatanya n’abaturage mu iterambere ariyo mpamvu bahisemo gukorana umuganda n’abaturage mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe abakiriye ndetse n’isabukuru yabo y’imyaka 10 bakorera mu Rwanda.

Yagize ati: “Dukorana n’abaturage mu burezi, ubuzima n’ibindi bikorwa by’iterambere, by’umwihariko turi kwizihiza imyaka 10 dukorera mu Rwanda, rero twashatse ku bihuza n’ukwezi kwa cumi  kwahariwe abakiriya dukorana n’abaturage umuganda ndetse tunishyurira bamwe ubwisungane mu kwivuza.”

Benjamin Muketha yakomeje  avuga ko intego yabo ari ugukorana n’abaturage.Kuba bishyuriye abantu 150 ubwisungane mu kwivuza, ari mu rwego rwo kuzirikana ko ubuzima ari ingenzi ndetse bazirikana no ku bafite amikoro make yo kuba batabasha kubwiyishyurira, bityo ngo bizafasha imiryango y’abishyuriwe kugira ubuzima bwiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibagabaga, Muhire Jean Luc yashimiye aba bakozi ba Leshego baje kwifatanya nabo mu muganda, by’umwihariko kuba baremeye kwishyurira abaturage basaga 100 ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwakumba yavuze ko mituweli ari gahunda ya Leta yo kugira abaturage bagire ubuzima bwiza.

Ati: “Ubwisungane mu kwivuza ni gahunda ya Leta yo guteza imbere ubuzima bwiza mu Banyarwanda, mituweli ni kimwe mu bifasha abaturage kugera kuri serivise z’ubuvuzi, twifuza ko ubuzima bw’abaturage bwishingirwa kandi abaturage bakagira ubuzima bwiza, dushimiye Leshego kuba yaremeye gufatanya natwe by’umwihariko abaturage bacu.”

Abakozi ba Leshego Rwanda Plc bakaba bariyemeje kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 150, harimo 100 bo mu Kagari ka Kibagaba muri Gasabo n’abandi 50 mu Kagari ka Gitarama mu Karere ka Muhanga, iki kigo cy’imari kiri gukora ibi muri gahunda yo kwizihiza imyaka 10 bakorera ku butaka bw’u Rwanda.

Uretse kuba bishyuriye abaturage Mituweli, banemereye urubyiruko rwo mu Mudugudu wa Gasharu muri Kibagabaga ku bubakira ubwiherero ku kibuga bakorera imyitozo y’umupira w’amaguru  kuko bari basanzwe badafite ubwiherero.

Leshego Rwanda Plc yahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na Banki Nkuru y’Igihugu mu 2012, ikaba ifite amashami mu turere dutandukanye tw’igihugu.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *