Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasubije intashyo yohererejwe na Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Gen. Major Evariste Ndayishimiye, wagaragaje ko yishimiye kuba Inama y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’uyu Muryango (EALA) iteraniye i Kigali mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Ni ubutumwa bw’intashyo bwatanzwe na Minisitiri ushizwe ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Siporo n’Umuco Amb. Ézéchiel Nibigira.
Yagize ati “Ntewe ishema no kuba mpagaze hano mu bushobozi bwanjye nk’Umuyobozi w’Inama y’Abamanisitiri ba EAC, mbagezaho ubutumwa bw’ishimwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mbagejejeho intashyo za Gen. Major Evariste Ndayishimiye Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC.”
Yakomeje agira ati: “Perezida Ndayishimiye azi ko iyi nama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko iri kubera hano i Kigali kandi agashimangira ko azakomeza gushyigikira iyi Nteko kugira ngo ibe urwego rutanga ibisubizo biganisha ku iterambere n’ubukungu mu Karere kacu ku buryo buhagije kandi bwiza.”
Perezida Kagame afata ijambo, yatangiye asubiza izo ntashyo, agira ati: “Reka ntangire nsaba Umunyamuryango wacu akaba Minisitiri waturutse mu Burundi Niyibigira kunsubiriza Perezida Ndayishimiye, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, amugezaho intashyo z’urugwiro.”
Yakomeje aha ikaze mu Rwanda abagize EALA bateraniye mu Rwanda mu gihe cy’ibyumweru bibiri byatangiye ku ya 24 Ukwakira 2022, abasaba kumva bisanga ari na ko abashimira kuba baramugejejeho ubutumire.
Perezida Kagame yashimiye abayoboye EALA mu gihe cy’imyaka itanu ishize, anahishura ko kuva Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wongera kuzurwa mu myaka 20 ishize, hari byinshi byiza byagezweho byiganjemo ibyagizwemo uruhare na EALA.
Ati: “Kuva wongera gushyirwaho mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wateye intambwe ishimishije yerekeza ku guhanga isoko rusange. EALA yagize uruhare rw’ingenzi muri iyo ntsinzi. Mu guhuza amategeko na Politiki, ndetse no kureberera inzego z’Akarere, EALA ifasha mu guharanira ko inyungu z’abaturage bose zigerwaho. Ariko haracyari imbogamizi; iya mbere ni ukuba Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba udaterwa inkunga zihagije bikadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga na gahunda binyuranye.”
Yasabye abafatanyabikorwa bose bahuriye muri uyu Muryango gushyiraho uburyo burambye bwo gutera inkunga ibikorwa bya EAC kandi n’iterambere ryayo rikaba irya buri wese binyuze mu guharanira tugabanya kwishingikiriza ku nkunga ziva hanze nubwo izitangwa ari izo gushimirwa.
Perezida Kagame asanga ibihugu bigize EAC bikwiye gushyira imbaraga mu kwishakamo ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’Akarere kuko gutegereza inkunga ituruka ahandi bidindiza ibikorwa by’uyu Muryango.
Yavuze ko kuba umubare munini w’abatuye mu bihugu bigize uyu Muryango ari urubyiruko biha abawuyobora umukoro wo kujyanisha ibikorwa byabo no kubakira ubushobozi abaturage cyane cyane urwo rubyiruko.
Ati: “Urubyiruko ni bo benshi mu baturage bacu mu Karere kandi umubare wabo uzakomeza kwiyongera; ibyo bizatuma mu gice cy’ikinyejana gisigaye Afurika igomba kuba moteri y’iterambere no guhanga ibishya ku Isi yose. Ariko tugomba gukora ishoramari rikwiye nonaha, kongerera abantu ubumenyi, gushora imari mu bikorwa remezo, ndetse no mu kwishyira hamwe mu Karere. Gutegura ahazaza heza ku rubyiruko ni ugushyiraho imiyoborere myiza n’umutekano mu byo dukora byose. U Rwanda rushyize imbere amahoro n’umutekano mu bufatanye n’inzego zose haba mu Karere no ku Mugabane w’Afurika muri rusange.”
Perezida wa EALA Martin Ngoga, yavuze ko mu myaka itanu ishize abagize iyi Nteko bakoze byinshi bigamije guteza imbere EAC binyuze mu gutora amateka n’amategeko agamije kwihutisha ibikorwa byo kwihuza kuzuye k’Umuryango no kwakira ibihugu bishya.
Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro n’Inama y’Abaminisitiri tugamije kureba uko hashyirwa imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi myanzuro n’ingamba zashyizweho. Imyanzuro twafashe ireba inzego zose ziri muri gahunda yo kwishyira hamwe: twavuga nko mu buryo bwo kubazwa inshingano, mu buryo bw’imicungire, gahunda zireba abaturage n’imishinga ibafitiye akamaro n’ibindi.”
Hagaragajwe imishinga yadindiye cyane nubwo ibihugu bigize Umuryango byiyemeje kuyikora mu maguru mashya. Muri iyo mishanga harimo uwo gushyiraho Ikigo cya EAC gishinzwe Imari ari na cyo cyitezweho kuba umusemburo wo guhuza amafaranga y’Akarere.
Ikindi kibazo cyagarutsweho na Perezida Kagame ni imbogamizi mu bucuruzi zikiri nyinshi nubwo hari intambwe ikomeye yatewe mu kuzikuraho.
EALA irimo kwiga ku mategeko atatu y’ingenzi areba EAC, harimo iryo kongera ingengo y’imari y’Umuryango wa EAC, kuvugurura iry’imicungire ya za gasutamo ndetse n’irijyanye na Komisiyo y’umutekano n’iyubahirizamategeko muri uyu mwaka.