Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye akaba n’umukuru w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’i burasirazuba(EAC) yayoboye inama mu ijoro ryacyeye yahuje abategetsi b’akarere bari mu Misiri, ngo bige ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Iyi nama yahuriyemo ba Perezida Samia Suluhu wa Tanzania, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, na Minisitiri w’intebe wa DR Congo Sama Lukonde hamwe na bamwe mu bashinzwe ububanyi n’amahanga bw’ibi bihugu.
Aba bayobozi, bari mu Misiri mu nama ya COP27, baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko ibiro bya perezida w’u Burundi bibivuga.
EAC ivuga ko Uganda na South Sudan byiseguye ko bitabonetse muri iyi nama.