Perezida Kagame yagize Dr Sabin Nsanzimana Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr Ngamije Daniel wari uri kuri uwo mwanya guhera muri Gashyantare 2020.
Dr Nsanzimana wigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yari amaze amezi icyenda ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Dr Yvan Butera agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima aho asimbuye Lt Col. Dr Mpunga Tharcisse wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali (CHUK).CHUK yari iyobowe na Dr Theobald Hategekimana.
Dr Yvan Butera yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima. Mbere y’aho yakoze nk’umuganga mu bitaro bitandukanye birimo ibitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buvuzi mu mwaka wa 2014 ayikuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kuri ubu afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu buvuzi (Medical Sciences) yakuye muri Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi. Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters degree) yayikuye muri Kaminuza y’Ubuvuzi izwi nka University of Global Health Equity iherereye i Butaro mu karere ka Burera.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC asimbuye Dr Condo Jeannine.
Dr. Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.