Ibizamini byo gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo n’urwa burundu byatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ukuboza, mu Mujyi wa Kigali no mu ntara zose, hasabwa abiyandikishije kwitegura neza kugira ngo umubare w’abatsindwa ibizamini ubashe kugabanuka.
Polisi y’u Rwanda yegereje abaturage serivisi z’ibizamini byo gutwara ibinyabiziga aho ibigo 16 byafunguwe hirya no hino mu gihugu kugira ngo byorohereze umubare munini w’abiyandikishije, nyuma y’uko no kwiyandikisha byafunguwe mu buryo buhoraho.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 92 bamaze kwiyandikisha kugira ngo bakore ibizamini by’uruhushya rwa burundu, urw’icyiciro cyisumbuye n’urw’agateganyo rukorerwa ku mpapuro kuva ku itariki ya 3 Ukuboza, kwiyandikisha bisubukuwe.
Yagize ati:”Uyu munsi ni bwo hatangijwe mu buryo buhoraho ibizamini by’uruhushya rwa burundu, urw’icyiciro cyisumbuye n’urw’agateganyo rukorerwa ku mpapuro, kuri site 16 hirya no hino mu gihugu. Kuva kwiyandikisha byafungurwa, abantu 62 644 bariyandikishije ku kizamini cy’uruhushya rwa burundu, 19 882 biyandikishije ku cyiciro cyisumbuye mu gihe 9621 biyandikishije ku ruhushya rw’agateganyo rukorerwa ku mpapuro.”
Yakomeje agira ati:” Tuributsa abaturage ko ubu umurongo ufunguye kandi bashobora kwiyandikisha igihe icyo ari cyo cyose babishakiye kandi site z’ibizamini zizakomeza gukora kuva uyu munsi.”
Yagiriye inama abiyandikishije kujya kuri site bahisemo gukoreraho ibizamini ku gihe bahawe bitwaje indangamuntu na nimero bahawe biyandikisha gukora ikizamini.
Yagarutse ku mubare munini w’abantu batsindwa ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga asaba ko hajya hakorwa imyiteguro ihagije.
Ati:”Umubare w’abiyandikisha batsindwa ibizamini ni munini ugereranije n’abatsinda. Urugero ni aho kuva ku itariki 3 Ugushyingo, abantu 105 255 biyandikishije gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa.
Mu bantu 23 672 bamaze gukora ikizamini gikorwa hifashishijwe mudasobwa 48.8 ku ijana (11 543) ni bo batsinze mu gihe abandi 51.2 ku ijana (12 134) batsinzwe.”
Yavuze ko gutsindwa ahanini biterwa n’abiyandikishije bajya gukora ikizamini ari ukugerageza amahirwe.
Aha yagize ati: “Niba ushaka kuba umushoferi mwiza, usobanukiwe amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda, fata umwanya, ujye mu mashuri yigisha amategeko no gutwara ibinyabiziga, wige kandi usobanukirwe aho kwiringira amahirwe. Ihe intego yo kuba umushoferi mwiza ufite ubumenyi buhagije ku mategeko y’umuhanda uzabe umushoferi w’icyitegererezo utwara neza mu muhanda.”