Wed. Sep 18th, 2024

Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki . Ni ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 , aho iki igitaramo kizaba kirimo udushya twinshi ugereranyije n’ibitaramo byabanje ku bakunzi basanzwe bitabira ibitaramo by’iyi Chorale de Kigali.

Buri mwaka usanga Chorale de Kigali yakoze iyo bwabaga igategura iki gitaramo Christmas Carols Concert mu mwihariko n’udushya tugamije kugera ku nyota y’abakunzi bayo. Kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’iyi korali bwemeza ko hari uruhisho ifitiye abakunzi bayo.

Ni igitaramo kizaba kirimo indirimbo nshyashya nziza. Ariko harimo n’indirimbo zagiye zikundwa mu bihe byose iyi Chorale yagiye ikora  ibitaramo.

Zimwe mu ndirimbo ziteganyijwe n’izijyanye n’ibihe turimo by’igikombe cy’isi aho abafana b’umupira w’amaguru bararakiwe indirimbo ziri muri uwo mujyo.

Iki gitaramo kizabera muri ahazwi nka Camp Kigali ( KCEV ubu ) mu ihema ryitwa Virunga Hall guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba .

Abashaka gukurikira iki gitaramo bicaye mu myanya y’icyubahiro (VVIP) bazishyura 25.000Frw, mu gihe uzagurira itike ya VVIP ku muryango azishyura 30.000Frw.

Mu myanya ikurikiyeho y’icyubahiro (VIP) ni 15.000Frw mu gihe kugurira ku muryango ari 20.000Frw naho mu myanya isanzwe ni 10.000 Frw [Regular] ariko uzagurira itike ku muryango azishyura 15.000Frw muri iyi myanya.

Amatike arimo kugurwa mu buryo bubiri bw’ikoranabuhanga, aho uyashaka ashobora gukoresha telefoni ngendanwa agakanda *939*3*2# cyangwa akanyura ku rubuga acururizwaho.

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *