Sat. Nov 23rd, 2024

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka y’imodoka nini itwara abagenzi mu buryo rusange yabereye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yahitanye abantu ba biri barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse.

Yabereye ahazwi nka Kicukiro Centre ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022. Aho abayibonye bavuga bisi itwara abagenzi ya Royal Express yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga ibinyabiziga yahuraga na byo mu nzira.

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’u Rwanda, SSP Irere René yabwiye IGIHE ko abantu babiri ari bo baguye muri iyi mpanuka, umwe arakomereka mu buryo bukomeye.

SSP Irere yasabye abashoferi batwara imodoka kujya bibuka kuringaniza umuvuduko cyane cyane iyo bageze ahantu hari umuhanda utameze neza by’umwihariko uhanamye.

Ati “Cyane cyane abashoferi nibo duha ubutumwa ko bagomba kuringaniza umuvuduko bitewe n’aho bageze. Urabona hariya hantu haracuramye, imodoka ipakiye benshi iba inaremereye.”

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza, umuntu umwe niwe wari usigaye mu bitaro mu gihe undi yari yamaze kwitabwaho yatashye.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *