Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gicumbi hangijwe ku buryo bwabigenewe ibiyobyabwenge bitandukanye n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zitemewe gucururizwa hano mu Rwanda.
Ibiyobyabwenge byangijwe birimo urumogi ibilo 34, udupfunyika 11,530 n’ibiti byarwo 158, Kanyanga litiro zigera kuri 235, ibilo bine by’ikiyobyabwenge cya Heroine n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zagiye zifatirwa mu bikorwa bitandukanye.
Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge cyabereye mu mudugudu wa Kinihira I, akagari ka Gisuna mu Murenge wa Byumba.
Nyuma yo kubyangiriza mu ruhame, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste yakanguriye abaturage bari bitabiriye iki gikorwa kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka.
Yagize ati:”Niwumva n’izina ryabyo ubwaryo ‘Ibiyobyabwenge’ ririsobanuye. Uzasanga uwabinyoye akora ibyo atekereje byose nta gushyira ku munzani ngo ahitemo igikwiye bityo abe yakwishora mu byaha bitandukanye hageretseho n’akaga azahura nako ku buzima bwe bitewe n’ibiyobyabwenge.”
Yunzemo ati:”Igihe ni iki rero kugira ngo abantu bumve ko bakwiye kubireka kandi bikava mu magambo bakabishyira mu ngiro, bakanywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bitabagiraho ingaruka.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi (DPC), Senior Superintendent of Police (SSP) Thomas Twahirwa, yavuze ko ibiyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu mirenge itandukanye mu mezi atandatu ashize bifatirwamo abantu bagera kuri 27 bamaze gushyikirizwa ubutabera.
Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, anababwira ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo gufata abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda.
Yagize ati:”Ibiyobyabwenge byinshi bikunze kugaragara mu mirenge yegereye umupaka. Ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, ubu biroroshye kumenya no gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse n’amayeri bakoresha yose. Turabibutsa ko tutazacika intege kugeza igihe bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Yakomeje avuga ko ibi byose byafashwe kubera amakuru bahawe n’abaturage, akomeza ahamagarira buri wese waba ukiri muri izo ngeso haba gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kwitandukanya nabyo kuko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa bibangiriza ubuzima, bikanabadindiza mu iterambere.
SSP Twahirwa yashimiye abaturage ku ruhare bakomeje kugira mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego kugira ngo ibi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe bifatwe, anabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza.
Batamuriza Alice, Umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Byumba, yibukije abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ibihano bahabwa bitewe n’ibikorwa bafatiwemo birimo n’igifungo cya burundu, abasaba kubizibukira ahubwo bagafatanya n’inzego z’umutekano mu guharanira ko birandurwa burundu.
Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dukunze gukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge byinjizwa mu Rwanda cyane cyane mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda n’indi byegeranye ari yo; Kaniga, Cyumba, Miyove, Rutare na Nyankenke.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n’ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge gihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.