Ikigo cy’Igihugu GIshinzwe Ubutaka cyatangaje ko uhereye kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, ibyangombwa by’ubutaka bicapye ku mpapuro bitazongera gutangwa ahubwo hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga muri izi serivisi.
U Rwanda rwashyizeho porogaramu ifasha mu gutunga ubutaka mu buryo bwemewe n’amategeko hagati y’umwaka wa 2009 na 2013.
Iyi porogaramu yarimo ibyo gupima ubutaka no kubwandika ikibanza ku kindi n’ibindi byasize ibibanza bigera kuri miliyoni 10,4 byanditswe naho ibyangombwa by’ubutaka bigera kuri miliyoni 8,8 bihabwa bene byo.
Ikigo Gishinzwe Ubutaka cyatangaje ko gutanga ibyangombwa by’ubutaka byakorwaga hifashishijwe uburyo bwo kubicapa byabaga bihenze kandi umutekano wabyo ukaba utizewe bitewe n’uko hari abashoboraga kubyigana cyangwa bikaba byatakara. Mu gihe bitakaye byasabaga ikindi kiguzi cyo kubisimbuza n’igihe cyo kubyirukaho.
Uhereye ku wa 6 Mutarama 2023, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka kizatangiza uburyo bwo gutanga ibyangombwa by’ubutaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-Title) buzakuraho itangwa ryabyo ku mpapuro haba ku baturage no ku zindi nzego zibikenera mu gihe cyo kubaha serivisi zitandukanye.
Hagarukwa ku kamaro k’ikoranabuhanga muri serivisi z’ubutaka, iki kigo cyavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bitari ku mpapuro bizahindura uburyo abaturage babonaga serivisi z’ubutaka kuko bitazaba bikiri ngombwa gukora ingendo bajya ku biro by’Imirenge cyangwa ku biro by’umwanditsi w’ubutaka gufata ibyo byangombwa bicapye.
Kivuga ko nyuma yo kwemezwa k’ubusabe bw’umuturage bikozwe n’umwanditsi w’ibyangombwa by’ubutaka, nyirabwo azajya ahita abona ubutumwa n’inzira yo kumanura kopi y’icyangombwa cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
“Ibi bivuze ko itangwa ry’ibyangombwa rizajya rikorwa ako kanya nyuma y’aho umwanditsi yemeje ubusabe ndetse abaturage bakaba batazongera kumara iminsi bategereje ibyangombwa bicapye. Ikindi itwarwa ryabyo kuva ku biro by’uturere bijyanwa ku biro by’imirenge ntirizaba rikiri ngombwa.”
“Ba noteri b’ubutaka ntibazaba bagikenewe mu rugendo rwo gutanga ibyangombwa by’ubutaka kuko bizaba biboneka ku rubuga rwa Irembo ndetse Abanyarwanda barimo n’abatuye mu mahanga bazaba bashobora kubona izo serivisi z’ubutaka aho bari hose bitabaye ngombwa ko bakora ingendo baza mu gihugu cyangwa ngo hagire undi ubigiramo uruhare.”
Kuri buri cyangombwa gishya gikeneye gucapwa, nyir’ubutaka yasabwaga kwishyura 5000 Frw. Hamwe n’ibyangombwa bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga aya mafaranga ntazongera kwishyurwa. Leta na yo ntizongera gutanga amafaranga y’ubukode bw’imashini yakoreshaga icapa ibyangombwa by’ubutaka.
Nubwo bimeze bityo ariko umuntu uzaba ukeneye icyangombwa cy’ubutaka gicapye ku mpamvu runaka azajya abisaba IKigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka agaragaze impamvu zifatika zituma abikenera ariko yishyure ikiguzi bisaba.
Ibyangombwa by’ubutaka bitanzwe hifashishijwe internet kandi bizoroshya n’izindi serivisi zirimo iz’imari, ibyangombwa byo kubaka, serivisi z’ubutabera, izo kumenyekanisha imisoro n’izindi zikenera guherekezwa n’ibyangombwa by’ubutaka.