Thu. Sep 19th, 2024

Lionel Messi ayoboye urutonde rw’abakinnyi 14 batoranyijwe na Fifa ngo bahatanire igihembo cya The Best gusa kizigenza Cristiano Ronaldo ntabwo yigeze agaragara mu rutonde.

Amakipe 7 ku isi niyo ahagarariwe muri uru rutonde rwiganjemo abakinnyi ba Paris Saint-Germain.

Abakinnyi 4 ba PSG bashobora kwegukana iki gihembo barangajwe imbere na Messi,ufite amahirwe menshi kubera ibitangaza yakoze mu gikombe cy’isi.

Yitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino muri PSG atsinda ibitego 13 anatanga imipira 14 yavuyemo ibitego mu mikino 20 gusa.

Igikombe cy’isi yatwaye kimushyira mu mwanya mwiza wo kwegukana iki gihembo ndetse yanatsinze ibitego 7 muri Qatar ari kumwe na Argentina.

Messi yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse nta gihindutse azatangazwa nk’uwegukanye igihembo cya FIFA The Best kizatangwa kuwa 27 Gashyantare 2023.

Iki gihembo kizaba ari icya kabiri atwaye aho azahita anganya ibi bihembo na Cristiano Ronaldo kuva byatangira gutangwa.

Ni inshuro ya mbere Ronaldo ataje mu bahatana muri iki gihembo aho yasimbuwe n’abarimo rutahizamu wa Manchester City, Julian Alvarez wajemo bwa mbere ahanini kubera umusaruro yatanze muri Qatar ari kumwe na Argentina.

Real Madrid ifitemo abakinnyi 3 barimo Karim Benzema, Vinicius Jr na Luka Modric.

Aba PSG bashyizwemo ni Neymar, Achraf Hakimi,Messi na Kylian Mbappe nawe uhabwa amahirwe.

Abandi ni rutahizamu wa Bayern Munich,Sadio Mane,uwa Barcelona, Robert Lewandowski na Mo Salah wa Liverpool.Hajemo umwongereza umwe rukumbi ukina muri Borussia Dortmund,Jude Bellingham.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *