Umubano Wa Polisi Yacu Niya Botswana Ushingiye Kuwa Abakuru B’Ibihugu- IGP Munyuza
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza avuga ko umubano Polisi y’u Rwanda ishaka kugirana n’iy’uwa Botswana ushingiye k’ubuyobozi n’umubano by’Abakuru b’ibihugu byombi, Kagame na Masisi.
Hari mu ijambo yavuze ubwo yakiraga itsinda ryaturutse muri Botswana riyobowe n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisiya Botswana witwa Phemelo Ramakorwane uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’Icyumweru.
IGP Munyuza ati: “ : Inama twagiranye n’amasezerano y’ubufatanye twasinye, bishingiye ku bucuti n’imibanire myiza hagati y’ibihugu byombi, tugendeye k’ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame na Perezida Mokgweetsi Masisi.”
Avuga ko buriya bufatanye buzungukira impande zombi binyuze mu gushyiraho uburyo buhamye bwo kuganira no kungurana ubumenyi.
Ni ubumenyi bushingiye ku bintu byinshi birimo guhanahana amakuru y’umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha birimo n’iby’iterabwoba.
Muri iyo mikoranire, hazibandwa k’uguhana amahugurwa ku bihugu byombi, gusangira ibyo abantu bakora neza no gukomeza kubaka ubushobozi bwa Polisi zombi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi w’agateganyo Phemelo Ramakorwane nawe avuga ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya polisi zombi ari ifatiro rizazifasha gukurikirana no guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka bibangamira u Rwanda na Botswana ndetse n’akarere muri rusange.
Polisi y’u Rwanda isanganywe umubano n’iya Namibia, iya Lesotho n’iy’u Butaliyani.