Thu. Apr 3rd, 2025

Myugariro wa Liverpool uri mu bitwaye neza cyane mu myaka isaga 5 ishize,Andy Robertson,yavuze ko iyi kipe yabo iterekeza aheza nyuma yo gusezererwa na Brighton muri FA Cup ibatsinze ibitego 2-1.

Uyu musore uzwiho guhatana cyane yavuze ko Liverpool akinira itari mu cyerekezo kiyiganisha aheza kuko uyu mwaka w’imikino wabaye umuravumba kuri bo.

Igitego cya Kaoru Mitoma cyashegeshe Liverpool n’abakunzi bayo bahita basezererwa mu gikombe cya gatatu muri uyu mwaka w’imikino ndetse iyi kipe ibatsinda ku nshuro ya 3 mu minsi 15 gusa.

Mu gahinda kenshi,Robertson yagize ati “Uyu mwaka ntabwo wigeze utubera mwiza na gato.Twashakaga intangiriro nshya mu ntangiriro z’umwaka.Muri buri kimwe,twabaye babi.

Ntabwo watunga urutoki ikintu kimwe cyagenze nabi,birenze ibyo.Ushobora kuvuga ko tudafite icyizere imbere y’izamu.Turacyafunguye mu bwugarizi.

Dukeneye ko icyizere cyacu kigaruka,ndumva mbabajwe n’abafana.Bari batangaje uyu munsi ariko twabatengushye.”

Nyuma y’aho Liverpool isezerewe mu bikombe bibiri bikinirwa mu Bwongereza,iri ku mwanya wa 9 muri Premier League aho irushwa amanota 10 n’ikipe ya kane muri shampiyona.

Ubu kugira ngo ikine Champions League uyu mwaka,bizayisaba imbaraga nyinshi zirimo no kuba yasezerera Real Madrid muri 1/16 igatwara iki gikombe gikomeye i Burayi uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *