Ku wa Mbere, tariki ya 30 Mutarama 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni inama y’abaminisitiri ya mbere mu mwaka wa 2023, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye birimo no gusubukura inama y’umushyikirano yari imaze imyaka itatu itaba kubera icyorezo cya Covid-19.
Iyi nama y’Umushyikirano iteganyijwe kuva kuwa 27 kugeza kuwa 28 Gashyantare 2023.
Bamwe mu bayobozi bashyizweho harimo,Oda Gasinzigwa wahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse akaba na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Iyi nama yagennye kandi ko Carine Umwari aba Komiseri muri iyi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, mu gihe Christophe Bazivamo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria.
Ni mu gihe Dr Alexandre Rutikanga yagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, asimbuye Dr Patrick Karangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi buvuguruye.
Muri icyo kigo kandi, Dr. Florence Uwamahoro yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi. Yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi, Dr. Olivier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho avuye mu kigo cy’Ubushakashatsi mu Iterambere ry’Inganda, aho yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi.
Kamana asimbuye Musabyimana Jean Claude wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Ugushyingo 2022.
Zephanie Niyonkuru wahoze ari umuyobozi wungirije wa RDB, agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Ibyemezo byose byafatiwe mu nama y’abaminisitiri
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Ugushyingo 2022.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 izaterana guhera ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023.
3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu Ibarura rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko rivugurura Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2022/2023.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe inkunga ya gatatu yo gushyigikira gahunda y’iterambere rishingiye ku muturage.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Frangaise de Developpement, yerekeranye n’impano igenewe umushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu miyoborere no mu guhanga ibishya hagamijwe iterambere.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Agence Française de Developpement, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo kwinjiza ikoranabuhanga mu miyoborere no mu guhanga ibishya hagamijwe iterambere.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika ishinzwe guteza imbere ubucuruzi bwinjira n’ubusohoka mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo igenewe imishinga y’iterambere.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’impano igenewe umushinga mpuzabihugu wo gusana imihanda yambukiranya imipaka ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Rwanda/Burundi).
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga mpuzabihugu wo gusana imihanda yambukiranya imipaka ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Rwanda/Burundi).
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika ya Zimbabwe na Repubulika y’u Rwanda y’ubufatanye mu by’arnategeko mu rwego mpanabyaha.
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika ya Zimbabwe yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha.
• Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.
• Umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigenga umurimo w’ubunoteri.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
• Iteka rya Perezida ryemeza burundu Amasezerano Nyafurika avuguruye ku bushakashatsi, iterambere n’amahugurwa mu bijyanye n’ubuhanga bwa nikeleyeri n’ikoranabuhanga.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano n’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo muri Minisiteri ya Siporo.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye Komite y’Igihugu ishinzwe imyitwarire iboneye mu bushakashatsi bukorerwa ku muntu.
• Iteka rya Minisitiri ryerekeye amasaha y’akazi n’abakozi ba Leta bagengwa n’amasezerano y’umurimo.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano akurikira:
• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Fondasiyo yo muri Turukiya yitwa “Turkish Maarif Foundation (TMF) yo kugira icyicaro mu Rwanda”.
• Amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubuvuzi hagati ya Sosiyete yitwa Concentric by Ginkgo n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda.
• Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, Ikigega cy’imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera cyitwa International Finance Corporation na Broad Development Rwanda Ltd yo kubaka amacumbi aciriritse.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje porogaramu n’ingamba zikurikira:
• Inyandiko igaragaza ishusho y’igenamigambi n’iy’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2023/24-2025/26.
• Ivugururwa rya gahunda n’ingamba z’igihe kirekire zo kubungabunga ibidukikije mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
• Ivugururwa rya gahunda yo kuzahura ubukungu.
• Itangwa ry’ubutaka bwa Leta buri mu mutungo bwite wayo bugahabwa “Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd”.
• Imikorere y’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu byerekeye uburyo bugezweho bwo gukonjesha.
• Ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano akuraho ibisabwa kugira ngo inyandiko za Leta zo mu mahanga zemerwe yashyiriweho umukono i Hague (La Haye) ku wa 5 Ukwakira 1961.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda bakurikira:
Ba Ambasaderi/High Commissioners:
• Madamu Anne Kristin Hermansen, Ambasaderi w’Ubwami bwa Noruveje (Norway) mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
• Bwana Jorge Moragas Sanche, Ambasaderi w’Ubwami bwa Esipagne (Spain) mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.
• Madamu Gabriela Martinic, Ambasaderi wa Repubulika ya Argentine mu Rwanda, afite icyicaro i Nayirobi.
• Bwana Mohamed Mahfoudh Cheikh El Ghadi, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Moritaniya (Mauritania) mu Rwanda, afite icyicaro i Khartoum.
• Bwana Ronald Micallef, High Commissioner wa Repubulika ya Malta mu Rwanda, afite icyicaro i Addis Ababa.
• Bwana Simon Juach Deng, Ambasaderi wa Repubulika ya Sudani y’Epfo mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.
Uhagarariye inyungu z’Igihugu (Honorary Consul)
• Dr Momar Dieng, Uhagarariye inyungu z’Ubwami bwa Lesotho mu Rwanda.
9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi bakurikira:
I. Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/MINAFFET
• Christophe Bazivamo, High Commissioner w’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeria.
II. Muri Komisiyo y’Igihugu v’Amatora
• Oda Gasinzigwa, Perezida/Chairperson
• Carine Umwari, Komiseri/Commissioner
III. Muri Sena
• Dr. Euralie Mutamuriza, Economic and Finance Policy Analyst
IV. Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI)
• Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
• Jean Claude Ndorimana, Director General of Animal resources development
• Dr Patrick Karangwa, Director General of agriculture modernization
• Dr. Octave Semwaga, Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister
• Ritah Nshuti, Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta/Advisor to the Minister of State
Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB)
• Dr. Alexandre Rutikanga, Umuyobozi Mukuru/Director General
• Dr. Florence Uwamahoro, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ubuhinzi/ Deputy Director General in charge of Agriculture Development
• Eric Hakizimana, Chief Finance Officer
• Liliane Umutesi, Division Manager for Finance and Administration
V. Muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)
• Zephanie Niyonkuru, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary
• Rwego Ngarambe, Director General in charge of Sports Development
• Alexis Redamptus Nshimiyimana, Director General in charge of Infrastructures
• Fabrice Uwayo, Sport Development Analyst
• Mr. Protogene Mashami Nziranziza, Sports Infrastructure Management Specialist
VI. Muri Minisiteri Ishinzwe Ishoramari rya Leta (MININVEST)
• Evariste Habimana, Head of Portfolio Oversight Department
• Chris Twagirimana, Head of Investment Department
• Fiona Kananga, Head of Privatization Department
• Alain Olivier Kiruhura, Portfolio Performance Analyst
• Adeline Musaniwabo, Portfolio Performance Analyst
• Theoneste Niyodusenga, Business Support Analyst
• Gael Bertrand Kayitare, Business Support Analyst
• Susan Tuguta, Corporate Governance and Compliance Analyst
• Protogene Mutwarasibo, Investment Analyst
• Arlette Liliose Mukamisha, Investment Analyst
• Rulibagiza Patrick Mutimura, Investment Analyst
• Fidele Kazungu, Investment Analyst
• Specy Mukanjishi, Legal Deal Transaction Analyst
• Jessica Mwiseneza, Business Deal Transaction Analyst
• Protogene Zigirababiri, Legal Affairs Analyst
• Alex Mugisha Muganza, Umujyanama wa Minisitiri/Advisor to the Minister